Uko wahagera

Ikiganiro Murisanga ku ntambara zikomeje muri teritwari ya Fizi


Ikiganiro Murisanga ku ntambara zikomeje muri teritwari ya Fizi
please wait

No media source currently available

0:00 0:59:02 0:00

Ikiganiro Murisanga kuri uyu kane kiribanda ku ntambara zikomeje ahitwa Bibogobogo muri teritwari ya Fizi muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo. Iyi mirwano ahanini yibasira abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, imaze guhitana abantu batari bake, abandi baburirwa irengero igasiga inakuye benshi mu byabo. Amakuru dukesha umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika muri ako karere agaragaza ko ibyo bitero bigabwa n’abarwanyi ba mai mai Yakutumba bafatinije na Mai Mai Bilozebishambuke.Abibasiwe bashinja ingabo za leta kurebera no kutabitaho. Hashize imyaka igera kuri itatu Abanyamulenge batuye mu misozi miremire ya Fizi, Uvira na Mwenga bavuga ko imihana yabo iterwa ,bakicwa amatungo yabo akanyagwa n’abarwanyi, batabaza ingabo za Kongo ntizibatabare. Ibyo n’ibindi nibyo twibandaho mu kiganiro Murisanga c'uno munsi

XS
SM
MD
LG