Uko wahagera

Kiliziya Gatolika mu Bufaransa Yahohoteye Abana 216000


Jean-marie Sauve, erezida wa Komisiyo yakoze iperereza aha raporo Musenyeri Eric de Moulins Beaufort w'inama y'Abepiskopi bo mu Bufransa.

Raporo y'ibyavuye mu iperereza ryigenga ryakozwe kuri kiliziya gatolika mu Bufaransa yatangajwe kuri uyu wa kabiri igaragaza ko abana barenga 200000 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu myaka 70 ishize.

Iyo raporo ya komisiyo yigenga imaze hafi imyaka ibiri ikorwa ivuga ko kugeza mu myaka ya za 2000 kiliziya yanangiye kwemera ibyo abakozi bayo baregwa no kutita ku byavugwaga n’abakorewe ihohoterwa. Igaragaza ko abapadiri n’abandi bakozi ba kiliziya basambanyije abana bakiri bato bagera ku 216000 kuva mu 1950.

Mu kiganiro n’abanyamakuru I Paris mu Bufaransa, umuyobozi w’iyo komisiyo Jean-Marc Sauve, yavuze ko umubare munini w’abahohotewe ari abana b’abahungu bari hagati y’imyaka ya 10 na 13.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko uwo mubare uzamuka ukagera ku 330,000 iyo wongeyemo abandi bakozi bakoreye kiliziya gatolika bari mu nzego zo hasi barimo n’abalimu bo mu mashuli agengwa na kiliziya gatolika.

Iyi komisiyo yigenga yashizweho mu 2018, n’abasenyeri ba kiriziya gatolika mu Bufaransa. Byari mu rwego rwo kugerageza kugaragaza ukuri no gusana isura ya kiliziya muri icyo gihugu.

Musenyeri Eric de Moulins-Beaufort, umwe mu basabye ko iyo komisiyo ijyaho yavuze ko yatewe isoni n’ubwoba n’iyo raporo. Yagize ati “Icyo nifuza uyu munsi ni ugusaba imbabazi buri umwe wese.”

Imbere y’abo basenyeri, Francois Devaux, umwe mu batangije amashyirahamwe y’abahohotewe, yagize ati “Mwabaye igisebo ku kiremwa muntu.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG