Umunyarwanda Colonel Theoneste Bagosora wahamijwe ibyaha bya jenoside, iby'intambara, n'ibyibasiye inyokomuntu n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, yitabye Imana.
Byemejwe na bamwe mu muryango we bari kumwe muri Mali aho yarangirizaga igihano urwo rukiko rwari rwamukatiye. Mu mwaka wa 2008, urwo rukiko rwamukatiye gufungwa burundu nyuma icyo gihano kiza kugabanywa mu bujurire mu 2011 gishyirwa ku myaka 35.
Bagosora wari ufite imyaka 80 yavukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi. Ubu ni mu ntara y'uburengerazuba bw'u Rwanda. Yize mu ishuli rikuru rya gisirikare ry'u Rwanda (ESM), yaje no kubera umuyobozi wungirije avuye kwiga andi masomo ya gisirikare mu Bufaransa. Yayoboye kandi ikigo cya gisirikari cya Kanombe mbere yo kuba umuyobozi w'imirimo muri ministeri y'ingabo z'u Rwanda. Col. Bagosora yafatwaga nk'umuntu wa hafi y'ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana ku buryo bamwe bamufataga nk'umucurabwenge w'ibyemezo byafatirwaga mu nzego zo hejuru.
Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwamuhamije kugira uruhare mu rupfu rw'abantu barimo Madame Uwiringiyimana Agatha wari minisitiri w'intebe, Joseph Kavaruganda wari perezida w'urukiko rurinda itegeko nshinga Faustin Rucogoza wari minisitri w'itangazamakuru, Frederic Nzamurambaho wari ministri w'ubuhinzi n'ubworozi, Landoald Ndasingwa wari ministri w'imibereho myiza y'abaturage ndetse n'abasirikare 10 b'ababiligi bari mu ngabo za ONU zari zaje kubungabunga amahoro mu Rwanda.
Uyu mwaka, urwego rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n'urukiko mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda rwanze ubusabe bwo kumurekura imyaka yakatiwe itararangira rusobanura ko rushingiye ku buremere bw'ibyaha yahamijwe.
Facebook Forum