Uko wahagera

Iwanyu mu ntara


Iwanyu mu ntara
please wait

No media source currently available

0:00 0:29:59 0:00

Iwanyu mu Ntara (1100-1130UTC): Kuri uyu wa Gatatu, mu karere ka UVIRA muri Kongo, Abarundi 30 bafunzwe n’inzego zishinzwe umutekano zivuga ko nta byagombwa bafite. Bafatiwe ahitwa Sange mu kibaya cya Rusizi mu ijoro ryakeye Umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda Christopher Kayumba azaguma muri gereza mu gihe cy’iminsi 30. Byemejwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa kabiri. Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda irasaba inganda zitunganya umuceri zo mu kibaya cya Bugarama kuvugurura imikorere no kunoza imikoranire yazo n’abahinzi mu gukemura ibibazo bafitanye.

XS
SM
MD
LG