Uko wahagera

Abanyamakuru Banenga ko Komisiyo y'Ubumwe mu Rwanda Ibahata Ibibazo


Fidele Ndayisaba ni umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda
Fidele Ndayisaba ni umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda

Mu Rwanda Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ntivuga rumwe n’abanyamakuru ku ngingo y’ibiganiro bitambuka mu itangazamakuru iyo komisiyo yemeza ko bishobora kubangamira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda. Abanyamakuru bireba cyane ni abakorera ku muyoboro wa youtube.

Mu biganiro isanzwe igirana n’abanyamakuru mu bihe bitandukanye, komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda itumira abanyamakuru igamije gukora icyo yita “icukumbura ryimbitse ku byo ivuga ko bishobora kubangamira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bikorwa mu bitangazwa mu itangazamakuru.”

Umunyamakuru batumiye bamumenyesha ko agomba kuganira n’itsinda ry’abagize Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge bashinzwe icukumbura ryimbitse ku bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bitambuka mu itangazamakuru nk’uko bigaragara mu butumire bwa bamwe.

Ni na ko bigaragara mu butumire bwa bamwe Ijwi ry’Amerika yabonye bagombaga kwitabira kuwa Gatatu w’iki cyumweru. Kopi z’ubutumire bw’abahagarariye ibitangazamakuru batumiwe zigaragaza ko bagombaga kuganira na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ku masaha atandukanye. Buri munyamakuru biboneka ko ahabwa umwanya ukwe , undi ukwe ku masaha atandukanye. Icyita rusange ku bo twamenye bari batumiwe bakorera itangazamakuru ku muyoboro wa Youtube.

Twamenye kandi ko hari n’abari bahawe ubutumire muri ibi biganiro ku nshuro ya kabiri. Muri abo harimo Madamu Agnes Uwimana Nkusi uhagarariye Umurabyo TV ikorera kuri youtube. Avuga ko mu biganiro yagiranye na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge n’abandi bategetsi ba leta atabyishimiye. Ku munyamakuru Uwimana asobanura ko icyari kigambiriwe kwari ukumuha amabwiriza y’uburyio bifuza akoramo akazi ke kuko kuri bo akora ibiganiro bitanya abanyarwanda aho kubunga.

Umuyobozi w’Umurabyo TV akavuga ko yisanze imbere y’itsinda ryari rigamije kumutera ubwoba rimwumvisha ko nadahindura imikorere ashobora kuzsanga ahandi hantu habi. Kuri iyi nshuro ubwo bari batumiye abanda banyamakuru na Agnes Uwimana yari yongeye gutumirwa ariko yatsembye ko atazabasubira mu maso.

Kuri iyi ngingo Ijwi ry’Amerika yahereye kuri uyu wa Gatatu ishaka abakuriye abakuriye Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ariko mu bihe bitandukanye batubwiraga ko bahugiye mu Manama bakatwizeza ko twavugana ku munsi ukurikira.

Bwana Fidel Ndayisaba umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi komisiyo yoherereje Ijwi ry’Amerika ku rubuga rwa WhatsApp nyuma yo kutitaba telefone ye ngendanwa bweemeza amakuru yo guhamagaza abanyamakuru mu icukumbura ku bishobora kubangamira ubumwe n’ubwiyunge. Gusa uyu mutegetsi yatubwiye ko itegeko ritabemerera gutambutsa mu itangazamakuru ibyo baganira n’abo banyamakuru.

Gusa bamwe mu bo twaganiriye bemeye kujya muri Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge batubwiye ko bo batatewe ubwoba. Abavuganye n’Ijwi ry’Amerika bemeza ko mu buryo buziguye n’ubutaziguye Komisiyo ishaka kubaha amabwiriza y’uburyo bagombye gukora akazi kabo. Bwana Dieudonne Niyonsenga umuyobozi wa Ishema TV yatubwiye ko babujijwe kugira aho batangaza ibiganiro bagiranye na Komisiyo ariko we ntiyemeranya nay o. Yemeza ko yamaze amasaha agera muri abiri ari imbere y’itsinda rya Komisiyo kugra n’aho bamubwiye ko niba yumva atumva inama bamugira yahaguruka agataha. Yemeza ko abaona ikigenderewe muri ibi biganiro kitari cyiza.

None niba hari inzego z’abanyamakuru zifite mu nshingano kugenzura ibyo batangaza mu bwisanzure n’amahame abagenga mu mwuga wabo w’itangazamakuru, izindi nzego ziraturuka he? Mu bihe bitandukanye twakunze gushaka kuvugana na Bwana Emmanuel Mugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda RMC, akavuga ko agomba kubanza kuvugana na komisiyo na bamwe mu banyamakuru bahuye na bo kugira ngo adusubize abanje kumenya ibyo baganiriye. Kugeza dutegura iyi nkuru ntiyitabaga telefone. Gusa aho ahagaze yumvikanisha ko icyo komisiyo ikora ari ubujyanama ku banyamakuru kuruta kwihutira guhana. Bwana Mugisha akemeza ko hari na bamwe bagiriwe inama n’iyo komisiyo na we ahari bakemera amakosa bakora mu mwuga kandi ko bakomeje bashobora kuzayahanirwa.

Ku munyamakuu Uwimana, niba ari ubwiyunge bw’abanyarwanda bugamijwe bwagombye kugerwaho bivuye ku bushake bw’abaturage ubwabo aho kuba ingufu za politiki.

Ibi n’ibindi byose biriho mu gihe hashize iminsi mike hashyizweho minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu. Byumvikane ko hari byinshi biyitegereje. Hagati aho ubushakashatsi buheruka bwa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge bugaragaza ko nyuma y’imyaka 27 abanyarwanda biyunze ku kigero cya 94.7%.

Ni inkuru y'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa ukorera i Kigali mu Rwanda.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:52 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG