Uko wahagera

Polisi ya Nijeriya Iragerageza Kubohoza Abanyeshuri 73 muri Zamfara


Leta ya Zamfara iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nijeriya.
Leta ya Zamfara iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nijeriya.

Polisi muri Nijeriya, irimo kugerageza kubohoza abanyeshuri 73 bashimutiwe muri Leta ya Zamfara mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu ejo kuwa Gatatu.

Muri iki cyumweru gishize, andi matsinda atatu y’abana bari bashimutiwe mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, yararekuwe. Cyakora byabaye nyuma y’uko hishyuwe ingurane itubutse.

Abaherutse gushimutwa barimo abanyeshuri 53 n’abanyeshurikazi 20. Bose ni ingimbi n’abangavu bo mw’ishuri ryisumbuye rya Leta mu karere k’imisozi ka Kaya. Polisi yavuze ko amabandi menshi yigabije iryo shuri atwara abanyeshuri.

Umuvugizi wa Polisi ya Leta ya Zamfara, Shehu Mohammed, mw’itangazo yavuze ko Polisi n’igisilikare barimo gukurikira ayo mabandi aho yanyuze kandi ko umutekano urimo gukazwa mu mudugudu.

Nyuma y’igitero, abategetsi muri Leta ya Zamfara bategetse ko amashuri yose abanza n’ay’isumbuye muri iyo Leta, afungwa. Banashyizeho inzitizi ku ngendo hamwe n’umukwabu kuva ku mugoroba kugeza mu rukerera kugira ngo baburizemo ibindi bitero bishobora kugabwa.

Zamfara siyo Leta yonyine yafashwemo ingamba z’umutekano mu majyaruguru ya Nijeriya, aho ishimuta ryiyongereye muri iyi minsi.

Abategetsi muri Leta za Kaduna, Nijeri na Katsina, nabo batangiye gushyiraho inzitizi mu bijyanye n’ingendo kandi barimo kugabanya ubucuruzi bukorwa hifashishijwe amajerikani n’ubwa lisansi, mu rwego rwo guhagarika amabandi akenshi azenguruka ku mapikipiki.

Imodoka zemerewe kugenda ni iza gisilikare n’iz’abashinzwe umutekano gusa. Leta ya Zampafara imaze kubitangaza yakurikiwe n’iya Kaduna haza iya Nijeri. Iya Sokoto nayo yaba ifite umugambi wo gufata ingamba nk’izo.

Cyakora impuguke mu by’umutekano, Kabir Adamu, avuga ko kuka ntawe ubibazwa, ariyo mpamvu ituma ibitero bidacika ku mashuri.

Avuga ko deparitema y’umutekano idafite uburyo bwo gucunga no gusesengura ibibaye kandi ko nta buryo bwo kugenzura cyangwa gushyiraho igitutu kugira ngo intego zagenwe zigerweho. Yongeraho ko n’iyo bigaragarira amaso ko ibitagenze uko byagombaga, ntawe ubibazwa.

Amabandi yitwaje intwaro yashimuse abanyeshuri bagera mu 1 100 mu majyaruguru ya Nijeriya kuva mu kwezi kwa 12 kw’umwaka ushize.

Ukwiyongera kw’urugomo mu karere biboneka ko byagize ingaruka ku bikorwa bijyanye n’ubukungu kandi ko bifite uruhare mu gutuma abantu babayeho nabi.

Kuwa gatanu, abagabo bafite imbunda barekuye abana bato 90, muri Seminari ya kiyisilamu muri Leta ya Nijeri, ahari hatwawe abana barimo n’abafite imyaka ine, bari bamaranye amezi agera kuri atatu. ((VOA))

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG