Mu Rwanda Perezida Paul Kagame yaraye ashyizeho abategetsi bakuru muri Leta. Impinduka ikomeye ni ishyirwaho rya minisitiri ushinzwe ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu bwana Jean Damaseni Bizimana. Uyu wari usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG.
Izi ni impinduka zasaga n’izari zitezwe n’abatari bake kuko nk’iyi minisiteri nshya yashyizweho hagati mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka yari itarabona uyikuriye.
Mu nshingano z’iyi minisiteri byumvikana ko ikomeye ndetse na zo zitanoroshye, harimo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu.
Ku musesenguzi mu bya politiki icyarimwe n’umushakashatsi Bwana Christopher Kayumba avuga ko iyi minisiteri yashyizweho ikenewe kuko nta gihugu gishobora gutera imbere abagituye batunze ubumwe. Gusa Bwana Kayumba mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika yavuze ko bishobora kuzaba ihurizo rikomeye kuko hakimara gutangazwa uzayiyobora hahise hacicikana amakuru cyane ku mbuga nkoranyambaga atamuvugaho rumwe. Kubw’uyu musesenguzi , kunga abantu bisaba kuba bakwiyumvamo.
Ijwi ry’Amerika iganira na Depite Christine mukabunane avuga ko asanga iyi minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda ishyizweho yari ikenewe. Depite Mukabunani avuga ko n’ubwo hari hasanzweho gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge hakigaragara ibyuho. Ariho ashingira yemeza ko iyi minisiteri yari ngombwa.
Mu bushakashatsi avuga ko bamaze iminsi bakora, umusesenguzi Kayumba yemeza ko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga ko ubuhezanguni mu Banyarwanda burushaho kwiyongera umunsi ku wundi. Hari ibibazo yita iby’ingutu abumbira mu byiciro bigera muri bitatu asanga minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu igomba guhangana na byo. Avuga ko bishingiye ku mateka n’ubutabera kuri bose.
Naho kuri Depite Mukabunani agasanga igihe minisiteri izaba yatangiye inshingano zayo yagombye kuzatsimbataza inzira z’ibiganiro bishingiye ku kuri abanyarwanda bakicara bagasasa inzobe.
Ijwi ry’Amerika twashatse kugirana ibiganiro na Bwana Jean Damascene Bizimana wagizwe minisitiri kuri iyi minisiteri nshya mu Rwanda ariko ntibyadukundiye. Minisitiri Bizimana yatwandikiye ubutumwa bugufi kuri telefone atubwira ko yazaduha ikiganiro igihe azaba yatangiye inshingano nshya.
Iyi minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ishyizweho mu gihe ubushakashatsi buheruka bwa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge bugaragaza ko abanyarwanda biyunze ku kigero cya 94.7%. Hari abashidikanyije kuri iyi mibare bagakeka ko yaba imwe mu mpamvu yatumye Perezida Kagame ashyiraho minisiteri ibishinzwe.
Bwana Jean Damascene Bizimana wahawe kuyikurira yari amaze imyaka ibarirwa muri itandatu akuriye komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG .Mbere gato yahoze mu nteko ishinga amategeko umutwe wa sena.
Mu zindi mpinduka zigaragara muri guverinoma kandi Perezida Kagame yagennye ko Bwana Johnston Busingye wari minisitiri w’ubutabera icyarimwe n’intumwa nkuru ya leta ahagararira u Rwanda mu gihugu cy’Ubwongereza. Yari amaze imyaka umunani ari minisitiri n’intumwa nkuru ya leta. Busingye mu myaka yari amaze muri guverinoma urwego rw’ubutabera rwateye imbere mu ikoranabuhanga.
N’ubwo biri uko hari abakeka ko yaba ataritwaye neza imbere y’itangazamakuru mpuzamahanga kuri dosiye ya bwana Paul Rusesabagina. Ababibona batyo bakavuga ko yaba yarashyize hanze amabanga ya leta yemeza ko ari yo yishyuye indege yazanye Rusesabagina mu Rwanda mu buryo bwiswe ubw’amayobera.
Mu myaka ine ishize Perezida Paul Kagame atorewe manda ya gatatu y’imyaka irindwi biboneka ko yagiye akora impinduka zidasanzwe mu butegetsi abereye ku isonga ku buryo abo batangiranye muri guverinoma hasigayemo ¼ cyabo abandi yabahinduriye inshingano.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Eric Bagiruwubusa, ni we utugezaho iyi nkuru.
Facebook Forum