Uko wahagera

U Rwanda Ruritegura Kwakira AfroBasket 2021


Umukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Guinea
Umukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Guinea

Mu gihe hasigaye iminsi 11 gusa kugira ngo mu Rwanda hatangire irushanwa rya AfroBasket ku makipe y’ibihugu y’abagabo ku mugabane w’Afurika, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikomeje kwitegura ari nako ikina imiko yo kwipima.

Mu rugendo bamazemo icyumweru muri Senegali, abasore b’Abanyarwanda bamaze gutakaza imikino yose bakiniye muri icyo gihugu. Ku ikubitiro batsinzwe n’ikipe y’igihugu ya kabili ya Senegali, barongera batsindwa n’ikipe ya mbere y’icyo gihugu. Naho kuri uyu wa kane batsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Gineya Conakry.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball itegerejwe i Kigali kuwa mbere w’icyumweru gitaha, ikine indi mikino ibiri ya gicuti izayihuza n’ikipe y’igihugu ya Misiri.

Muri iri rushanwa rya AfroBasket rizatangira ku itariki ya 24 z’uku kwezi rikarangira ku itariki ya gatanu y’ukwa cyenda, amakipe 16 ni yo azaseruka akaba agabanyije mu matsinda ane. Amakipe yamaze kugera i Kigali ni Sudani y’epfo na Repubulika ya Centrafurika.

Mu mupira w’amaguru ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu yatangiye umwiherero. Ni mu rwego rwo kwitegura umukino wa mbere n’uwa Kabili mu rugamba rwo guhatanira imyanya itanu yo kuzahagararira Afurika mu mikino y’igikombe cy’Isi izabera mu gihugu cya Qatari umwaka utaha.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu itsinda rya gatanu hamwe na Mali, Kenya na Uganda. Ku itariki ya gatatu y’ukwezi gutaha kwa Cyenda u Rwanda ruzahura na Mali mu gihugu cya Maroke, hanyuma rukurikizeho Kenya i Kigali mu Rwanda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG