Uko wahagera

Abatalebani Bigaruriye Imijyi ya Kandahar na Herat muri Afuganisitani


Abarwanyi b'Abatalebani bari hejuru y'imodoka z'intambara mu mujyi wa Herat uyu munsi kuwa Gatanu tariki ya 13/08/2021 (AFP).
Abarwanyi b'Abatalebani bari hejuru y'imodoka z'intambara mu mujyi wa Herat uyu munsi kuwa Gatanu tariki ya 13/08/2021 (AFP).

Abatalibani bafashe imijyi ibiri minini y’Afuganistani, ambasade ziritegura gukurayo abakozi bazo. Inyeshyamba z’abatalibani zakajije umurego uyu munsi kuwa gatanu, zihatanira gufata umujyi wa kabiri n’uwa gatatu mu minini cyane y’igihugu. Ni mu gihe ambasade z’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, ziteguye kwohereza abasilikare gufasha abakozi kuva mu murwa mukuru w’Afuganisitani, Kabul.

Ifatwa rya Kandahar, umujyi uherereye mu majyepfo y’igihugu, wa kabiri mu minini n’uwa Herat mu burengerazuba bw’igihugu, nyuma y’iminsi y’imirwano, ririmo gushegesha guverinema mu gihe inyeshyamba z’abatalibani zirimo gutsinda ingabo zishinzwe umutekano.

“Umujyi wabaye isibaniro, nta n’inyoni itamba”. Byavuzwe n’umwe mu bajyanama b’intara, Habib Hashimi kuri telefone ari i Herat, umujyi utuwe n’abantu bagera mu 600,000 uherereye hafi y’umupaka w’Afuganisitani na Irani. Yongeyemo ko “imiryango yahavuye cyangwa yihishe mu mazu yayo”.

Avuga ibirebana n’umujyi wa Kandahar, ihurira ry’ibikorwa by’ubukungu mu majyepfo y’igihugu, umuyobozi muri guverinema yabwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters ati: “Nyuma y’imirwano ikaze mw’ijoro ry’ejo, Abatalibani bahigaruriye”.

Uko gutsindwa byateje ubwoba ko guverinema ishyigikiwe n’Amerika, ishobora guhirikwa n’inyeshyamba mu gihe ingabo mpuzamahanga za nyuma zirimo kuva mu gihugu nyuma y’intambara y’imyaka 20. Mu mijyi minini Afuganisitani isigaranye, harimo Mazar-i-Sharif mu majyaruguru na Jalalabad hafi y’umupaka wa Pakistani mu burasirazuba, hakiyongeraho Kabul.

Nyuma y’uko Abatalibani bakataje, deparitema y’ingabo y’Amerika, Pentagone, yavuze ko ishobora kwohereza abandi basilikare 3,000 mu masaha atarenze 48, bo gufasha guhungisha abakozi bo muri ambasade y’Amerika.

Ubwongereza bwavuze ko bushobora kwohereza abasilikare bagera muri 600 gufasha abaturage babwo kuva muri Afuganisitani. Imiryango itanga infashanyo nayo yavuze ko irimo gutahukana abantu bayo. Kanada nayo ishobora kwohereza ingabo zidasanzwe i Kabul, gufasha gukurayo abakozi b’Ambasade, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, AP bibitangaza.

((Reuters))

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG