Uko wahagera

U Rwanda Ruvuga ko Rutaterwa Ubwoba n'Ibitero by'Intagondwa


Abasilikali bakuru b'ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado
Abasilikali bakuru b'ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado

Ingabo z’u Rwanda ziratangaza ko ziteguye guhangana n’abashyigikiye umutwe wiyita ko ugendera ku matwara ya Leta ya Kisilamu mu gihe baba babagabyeho ibitero.

Ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda buvuga ko abashyigikiye umutwe wiyita Leta ya Kiyisilamu (IS) bibasiye u Rwanda mu butumwa bashyize ku mbuga mpuzambaga za interineti.

Muri ubwo butumwa, uwo mutwe waba waratunze agatoki u Rwanda mu kinyamakuru cyawo gisohoka buri cyumweru mu rwego rwo kwamagana muri rusange ingamba z'ibihugu by’Afurika. Mu byaba byaribanzweho ni ibihugu byahagurukiye guhangana n’ umutwe uvuga ko urwana intambara ntagatifu ya Jihad mu gihugu cya Mozambike.

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu utangaje ibyo nyuma y'aho ingabo z’u Rwanda zifatanije n’iza Mozambique baherutse gutangaza ko bisubije umujyi wa Mocimboa da Praia mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Colonel Ronald Rwivanga, avugana n’Ijwi ry’Amerika, yabanje gutangaza ko inyandiko z’uwo mutwe bazibonye, ariko ko nta mpungenge bibateje nk’igihugu.

Bumwe mu butumwa uyu mutwe wiyita ko ugendera ku mahame ya Leta ya kiyisiramu ugaragaza buvuga ngo : “" Yemwe Bakirisitu b'u Rwanda, ibikorwa by'urugomo byanyu ku Bayisilamu b'inzirakarengane n'ibyo bituma Abayisilamu babarwanya."

Shehe Mbarushimana Sureyimana umujyanama wa Mfuti w’u Rwanda yabwiye Ijwi ry'Amerika ko umuryango w’abayisiramu mu Rwanda wamaganye izi mvugo zuko abayisiramu bo mu Rwanda baba bibasirwa n’abakristu.

Hari hashize imyaka isaga ine mu Rwanda habaye urubanza rw’abaregwaga n’Ubushinjacyaha icyaha cy’iterabwoba gishingiye ku myumvire y’idini ya Isilamu. Icyo gihe abantu 41 b’Abisilamu ni bo batangiye kuburanishwa, bamwe baza kugirwa abere, abandi barakatirwa.

Shehe Mbarushimana, yemera ko hari urubyiruko rw’abayisiramu mu Rwanda rwari rwatangiye gukurikira inyigisho z’iyi mitwe, ariko ko bakomeje kubaha inyigisho zibakura mu cyo yise ubuyobe.

Hari abakurikiranira hafi imikorere y’iyi mitwe ivuga ko igendera ku mahame y’idini nya Isilamu batashatse ko amazina yabo ashyirwa hanze, babwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika ko n’ubwo ingabo z’u Rwanda zatabaye abaturage bo muri Mozambike, bari baratatanijwe n’iyi mitwe, ariko bafite ubwoba ko iyi mitwe ishobora kuba yakwihimura ku Rwanda ikaza kubuza Abanyarwanda umutekano.

Gusa ingabo z’u Rwanda zitangaza ko ziteguye kurwanya uwagerageza kuza kubuza abaturage umutekano wabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG