Uko wahagera

SAF: Urubanza rwa Jacob Zuma Rwasubitswe mu Gihe Ari mu Bitaro


Jacob Zuma yahoze ari perezida w'Afurika y'Epfo
Jacob Zuma yahoze ari perezida w'Afurika y'Epfo

Urukiko rw’Afurika y’epfo uyu munsi kuwa kabiri rwasubitse urubanza ku byaha byaruswa, Jacob Zuma wahoze ari perezida ashinjwa. Rwimuriwe mu kwezi gutaha.

Uru rubanza ku byaha bya ruswa uwahoze ari Perezida Jacob Zuma afungiwe rwakunze kugenda rwigizwa inyuma. Rwashyizwe kw’italiki ya cyenda y’ukwezi kwa cyenda, nyuma y’uko ashyizwe mu bitaro kuwa gatanu w’icyumweru gishize kubera uburwayi butasobanuwe. Abayobozi bashinzwe gereza nta bisobanuro batanze ku buryo amerewe.

Umucamanza mu rukiko rukuru, Piet Koen, yemeye isubikwa ry’urwo rubanza, ariko ategeka itsinda rikorera Zuma kwerekana raporo ya muganga bitarenze tariki 20 y’uku kwezi kwa munani. Yanategetse Leta gushyiraho umuganga yihitiyemo wo gusuzuma niba Zuma afite ubushobozi bwo kuburana no kubitangira ibimenyetso.

Uhagarariye urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha, Wim Trengoye, yagize ati: “Ubu turi mu mwijima ukabije ku bijyanye n’impamvu y’isubika ry’urubanza, ariko ku buryo bwihariye, ku bijyanye n’uko bwana Zuma amerewe”.

Trengoye yavuze ko hakurikijwe ibaruwa yanditswe n’umuganga wa Zuma, uyu wahoze ari Perezida, afite ikibazo gisaba ko yitabwabo byihutirwa mu buryo budasanzwe, byatinzeho amezi 18. Ati: “Turasanga bitoroshye kwumva ukuntu, ubu noneho bihindutsemo kutagira ubushobozi bwo kuburana”. Uwunganira Zuma mu mategeko, Dali Mpofu, yavuze ko uburyo umukiliya we amerewe ari ikibazo cy’ibanga.

Jacob Zuma ufite imyaka 79, mu kwezi gushize yasabye urukiko rushinzwe iyubahirizwa ry’itegeko nshinga, gukuraho igihano cye cy’igifungo, ku ruhande rumwe hashingiwe ku kuba ashegeshwe n’uburwayi butatangajwe. Zuma yahakanye ibyaha 18 byose aregwa, harimo icya ruswa no gukoresha nabi umutungo w’igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG