Uko wahagera

Ishyirahamwe Rishya ry’Abarokotse Jenoside mu Rwanda


Ishyirahamwe rishya ry’abarokotse jenoside mu Rwanda
Ishyirahamwe rishya ry’abarokotse jenoside mu Rwanda

Abanyarwanda batuye ku migabane y’Uburayi n’Amerika bamuritse ku mugaragaro ishyirahamwe, “Igicumbi: Ijwi ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Mu muhango wabereye kuri murandasi kuri icyi cyumweru, umuyobozi w’Igicumbi, Philippe Basabose, wigisha muri Kaminuza ya Memorial University muri Canada, yatangiye azirikana abazize jenoside kandi avuga ko abayirokotse bafite byinshi bazira, akaba yifuza gukorana n’indi miryango irengera uburenganzira bwabo.

Ingingo ya gatatu y’amategeko agenga iryo shyirahamwe “Igicumbi” ivuga ko “rigamije guteza imbere ubutabera n’ukuri kuri jenoside yakorewe Abatutsi, gusigasira umurage no guhagararira abarokotse mu birebana na jenoside.

Avugana n’Ijwi ry’Amerika, Philippe Basabose, yatangaje ko bazakorana n’andi mashyirahamwe arengera uburenganzira bw’abarokotse, ndetse n’umuryango “Ibuka” uhuriyemo ayo mashyirahamwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Ibuka ititeguye gukorana n’Igicumbi: “ Ni abantu bagaragayeho gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, bashyigikira ku buryo bweruye abayipfobya n’abayihakana”. Yakomeje agira ati: “Nta muryango w’abarokotse Jenoside wagira ikintu icyo aricyo cyose uhuriraho nabo. Icyo duhurizaho ni ukubagaya no kubamagana, nta muntu ukwiye kugira icyo akorana na bariya bantu kuko bagize amahitamo mabi adakwiriye”.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG