Uko wahagera

Tanzaniya Irashinja Iterabwoba Freeman Mbowe wa Chadema


Freeman Mbowe
Freeman Mbowe

Urukiko rwa Tanzaniya rwashinje Freeman Mbowe, umuyobozi w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ibyaha by’urugomo birebana n’iterabwoba.

Polisi yabivuze uyu munsi kuwa mbere, nyuma yo gutabwa muri yombi ubwo yateguraga mitingi yo kuganiriramo ibisabwa mw’itegeko nshinga rishya.

Freeman Mbowe n’abandi bantu 10 bafatiwe mu mujyi wa Mwanza kuwa gatatu, mu cyo ishyaka ryita ikimenyetso cya Perezida Sami Suluhu Hassan, cyo gukomeza ubutegetsi bw’igitugu bwa John Magufuli yasimbuye.

Jumanne Muliro, umuyobozi wa polisi mu gice kidasanzwe cya Dar es Salaam, yavuze ko Mbowe yashinjwe mu rukiko rwa Kisutu ruri mu mujyi wa Dar-es- Salaam.

Mw’itangazo ryo kuwa kane, umuvugizi wa Polisi, David Misime, yavuze ko Mbowe yafashwe “ashinjwa gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba, harimo ubufatanya cyaha mu kwica abayobozi muri guverinema, aho batandatu mu bantu be bamaze gushinjwa mu rukiko.

John Mnyika, umunyamabanga mukuru w’ishyaka Chadema, yavuze ko Mbowe ashinjwa ntawe umwunganiye, nta n’umuntu wo mu muryango we uhari.

Mnyika yanditse ku rukuta rwa Twitter ati: “Polisi yayobeje abamwunganira hamwe n’umuryango we… ko yajyanywe mu bitaro. Ukuri ni uko, yoherejwe mu rukiko rw’i Kisutu…kandi yashinjwe iterabwoba. Bamwohereje muri gereza”.

Cyakora umuyobozi wa polisi yavuze ko bamuburanishije hakurikijwe itegeko, hamaze kwuzuzwa urutonde rw’ibyaha aregwa. Yagize ati: “Nta hantu na hamwe mw’itegeko havuga ko tugomba kuburanisha umuntu ari uko umwunganira cyangwa umuntu wo mu muryango we ahageze. Ariko ibyo tubisabwa, iyo tumuhata ibibazo”.

Guverinema ihora ihakana ibyo abatavuga rumwe na yo bavuga by’uko ikoresha igitugu.

Ishyaka Chadema rivuga ko itegeko nshinga ryagombye guhinduka, kugirango ririnde demokarasi nyuma y’ubuyobozi bwa Magufuli.

Sami Suluhu Hassan wo mw’ishyaka riri ku buyobozi, Chama Cha Mapinduzi (CCM), yabaye visi perezida wa Magufuli mbere y’uko amusimbura, amaze kwitaba Imana mu kwezi kwa gatatu azize icyo guverinema yise ikibazo cy’umutima.

Mafuguli yabaye umwe mu bantu bakomeye ku mugabane w’Afurika, batemera COVID-19, batayitinya, badashaka gushyiraho inzitizi zo kuyibuza gukwirakwira kandi banze inkingo zayo.

((Reuters))

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG