Uko wahagera

Nijeriya Yakiye Indege zo Guhashya Iterabwoba ry'Intagondwa


Nijeriya yakiriye indege zayo esheshatu za mbere z'intambara zo mu bwoko A-29 Super Tucano za gisilikare. Ni nyuma y’imyaka ine, Leta zunze ubumwe z’Amerika yemeye kuziyigurisha.

Nijeriya ihanganye n’ibibazo by’umutekano muke byiyongera, harimo ishimutwa ry’abana ku mashuri mu majyaruguru y’uburengerazuba, inyeshyamba za kiyisilamu mu majyaruguru y’uburasirazuba n’abantu batwarwa n’abasaba ingurane hamwe n’ubujura bukoreshwamo intwaro mu gihugu hose.

Izo ndege Nijeriya yakiriye, zigize kimwe cya kabiri cy’indege 12 zavuzwe. Ejo kuwa kane zageze mu mujyi wa Kano uherereye mu majyaruguru y’igihugu nk’uko bigaragara mw’itangazo ry’ingabo zirwanira mu kirere.

Amerika, ku buyobozi bwa Donald Trump yemeye kugurisha indege na Nijeriya mu mwaka wa 2017. Icyo gihe havugururwaga amasezerano yari yahagaritswe n’ubuyobozi bwa Barack Obama, nyuma y’uko ingabo zirwanira mu kirere za Nijeriya zirashe bombe ku nkambi y’impunzi.

Mu gutumiza izo ndege, Nijeriya yanatumije amabombe ibihumbi, za roketi, hanasinywa amasezerano yo kwita kuri izo ndege. Byose hamwe byatwaye miliyoni 593 z’amadolari.

Izo ndege zifite ububasha bwo kurasa, gucunga no kugaba ibitero. Zakorewe muri Leta ya Florida ku bufatanye n’isosiyeti yo muri Bresil Embraer (EMBR3.SA) na Sierra Nevada Corp of Sparks yo muri Leta ya Nevada.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG