Uko wahagera

Abafransa Bafashwe mu Bashakaga Kwica Perezida wa Madagascar


Perezida wa Madagascar
Perezida wa Madagascar

Abantu bafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa bari muri batandatu bafashwe mu mugambi wo kwica perezida wa Madagascar.

Harimo umufaransa muri abo batawe muri yombi, bakekwaho kugira uruhare mu mugambi wo kwica perezida wa Madagascar, nk’uko byavuzwe na minisitiri ushinzwe umutekano w’abaturage muri icyo kirwa cyo ku nyanja y’Ubuhinde.

Yavuze ko umwe mu bantu bafashwe ari umufaransa, babiri bafite ubwenegihugu bubiri, ubwa Madagascar n’Ubufaransa. Abandi batatu ni abo muri Madagascar nk’uko Rodellys Fanomezantsoa Randrianarison yabivuye mu nama n’abanyamakuru mu mugoroba w’ejo kuwa kane.

Umushinjacyaha mukuru wa Madagascar, ejo yavuze ko polisi yataye muri yombi abantu batandatu nyuma y’iperereza ryamaze amezi. Patrick Rajoelina, umujyanama wa Perezida Andry Rajoelina, yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters, uyu munsi kuwa gatanu ko babiri muri abo bafashwe, mbere bakoraga mu gisilikare cy’Ubufaransa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa, yavuze ko yamenyeshejwe ko abantu bafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa, batawe muri yombi kandi ko bashobora kubona ubufasha bwa konsula igihe babisaba.

Umuvugizi w’ingabo z’Ubufaransa ntiyahise asubiza ubwo yari asabwe kugira icyo abivugaho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG