Uko wahagera

Abanyamozambike Baranenga Perezida Wabo Kwitabaza Ingabo z'u Rwanda


Amato ari ku nkombe z'inyanja hafi ya Cabo Delgado
Amato ari ku nkombe z'inyanja hafi ya Cabo Delgado

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Mozambike ikomeje kunenga iyoherezwa ry’ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado. Iyo miryango irafata iyoherezwa ry’izi ngabo nk’ibindi bikorwa byaribanjirije byo kohereza muri iyi ntara abacanshuro b’abanyamahanga bitagize icyo bigeraho gifatika.

Ibyo bikubiye mu busesenguzi bwakozwe n’umwe mu mpugucye mu by’umutekano muri icyo gihugu, butangazwa n’ikinyamakuru Maverick Citizen cy’aho muri Zambiya.

U Rwanda ruheruka kohereza abasirikare n’abapolisi 1,000 mu bikorwa bya gisirikare mu ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru ya Mozambike ikungahaye kuri gaz. Ni intara yazahajwe n’ibitero by’iterabwoba n’imvururu zishingiye ku buhezanguni kuva mu w’2017.

Bwana Borges Nhamirre-impuguke akaba n’umushakashatsi mu bijyanye n’umutekano abivuga mu nyandiko ye, asobanura ko iyoherezwa ry’izo ngabo ryabaye nyuma y’ibyumweru bike Umuryango w’ubukungu uhuriwemo n’ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika (SADC) utangaje ko uzohereza umutwe w’ingabo wawo uhora witeguye gutabara aho rukomeye mu bikorwa byo guhosha izo mvururu.

Byari biteganijwe ko ingabo za SADC zoherezwa ku itariki ya 15 y’uku kwezi kwa karindwi. Ni ukuvuga nyuma y’icyumweru kimwe ingabo z’u Rwanda zitangiye kugera ku kibuga cy’indege cya Nacala giherereye mu majyepfo y’iyo ntara ya Cabo Delgado.

Icyakora impuguke Borges Nhamirre avuga ko na n’ubu ingabo za SADC zitaragera muri Mozambike. Gusa uyu mushakashatsi avuga ko ku itariki ya 17 z’uku kwezi, Dr. Stergomena Tax, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo muryango yamurikiye leta ya Mozambike ibikoresho by’ingabo z’uwo muryango.

U Rwanda rushimangira ko ingabo zarwo zizakorana bya hafi n’iza SADC. Nyamara Dr. Tax yavuze ko bibabaje kuba Mozambike itaramenyesheje uwo muryango mbere ko u Rwanda ruzohereza ingabo. Akavuga ko iyoherezwa ry’ingabo zivuye ahandi rikwiye kuba rijyanye n’amabwiriza SADC igenderaho, kandi ko ibyo bigomba kuba gusa nyuma y’aho ingabo z’akarere zamaze kugera ahazoherezwa izo zindi.

Imvururu zo muri Cabo Delgado zimaze guhitana abagera ku bihumbi 3 no kuvana mu byabo abarenga ibihumbi 800. Na n’ubu kandi ziracyakomeje nubwo hari amakuru ko ingabo za leta zikomeje kwihagararaho mu guhangana n’iyo myivumbagatanyo.

Nyamara Bwana Borges Nhamirre avuga ko iyoherezwa ry’ingabo z’u Rwanda ribonwa na bamwe mu baturage b’icyo gihugu, imiryango iharanira uburenganzira n’amwe mu mashyaka ya politiki nk’irijya mu mujyo w’ibindi bikorwa byakozwe mbere mu buryo bw’ibanga byo kohereza abakora iby’umutekano aho muri Cabo Delgado.

Abo bakabishingira ku kuba ngo, nk’uko byagenze ubwo abacanshuro b’ikigo cy’abarusiya cyitwa Wagner Group ndetse n’aba Dyck Advisory Group cyo muri Afurika y’epfo bageraga muri Mozambike inteko nshingamategeko itabimenyeshejwe, ari nako byagenze ku basirikare b’u Rwanda. Abo bakavuga ko abanya Mozambike batigeze bamenyeshwa intego, igihe n’ikiguzi by’iyo misiyo y’ingabo z’u Rwanda mu gihugu cyabo.

Uyu musesenguzi avuga ko ubutegetsi bw’i Maputo butari bwakemeje iyoherezwa ry’ingabo z’u Rwanda kugeza ku itariki ya cyenda y’uku kwezi, ubwo Perezida Filipe Nyusi abitangaje izo ngabo zirimo kugera mu gihugu, ndetse ziyerekana hamwe n’ingabo za leta mu karere avukamo ka Mueda. Icyakora icyo gihe nabwo ngo nta byinshi uyu mukuru w’igihugu yavuze ku bijyanye n’ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda mu gihugu cye.

Icyo gihe Bwana Ossufo Momade, umuyobozi wa RENAMO rimwe mu mashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi, kandi rishyigikiye iyoherezwa ry’ingabo za SADC, yahise agaragaza ko adashyigikiye iyoherezwa ry’abasirikare b’u Rwanda.

Nk’uko Borges Nhamirre abivuga, uyu ngo yavuze ko binyuranyije n’amategeko kohereza ingabo z’u Rwanda muri Mozambike batabanje kubaza inteko. Bwana Fernando Bismarque, umudepite wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi usanzwe ari n’umuvugizi w’ishyaka riharanira Demukarasi rifatwa nk’irya kabiri mu mashyaka akomeye atavuga rumwe na leta we ibyo yabigereranyije n’igitutsi.

Umuryango uharanira demukarasi n’Iterambere, umwe mu miryango iharanira uburenganzira muri icyo gihugu, nawo ushyigikiye iyoherezwa ry’ingabo za SADC wanenze iby’iyoherezwa ry’ingabo z’u Rwanda.

Uvuga ko Perezida Nyusi atari afite ububasha bwo kwemeza iyoherezwa ry’ingabo z’amahanga bitabanje kwemezwa n’inteko, ndetse ugashinja leta ye “gusubira mu makosa nk’ay’umwenda wa za miliyari z’amadolari yafashe mu buryo bw’ibanga.”

Icyakora uyu musesenguzi avuga ko ishyaka riri ku butegetsi Frelimo, ryakunze mu bihe byahise kugaragaza ko ridashyigikiye iyoherezwa ry’ingabo z’amahanga muri Cabo Delgado, ntacyo riratangaza ku iyoherezwa ry’ingabo z’u Rwanda. Yewe ngo nta n’ubwo ryigeze rigaragaza gushyigikira Bwana Nyusi nk’uko byari byitezwe, byerekana ko perezida yafashe icyemezo nka we ubwe bitanyuze mu ishyaka.

Impuguke Borges Nhamirre avuga ko mu gihe ibitero byongeye kubura muri Cabo Delgado, hari ubwumvikane bwa politiki ku rwego rw’igihugu mu gukemura izo mvururu zishingiye ku buhezanguni. Mu gihe igisirikare cya leta cyari gikomeje kugaragaza ubushobozi buke mu guhangana n’ibitero byakomezaga kwiyongera, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango iharanira uburenganzira yasabye leta gusaba ubufasha bwa gisirikare mu bihugu bya SADC. Mozambike isanzwe ari umwe mu banyamuryango b’imena bashinze SADC.

Nubwo ryagononwaga, ishyaka riri ku bitegetsi Frelimo ntabwo ryigeze ryanga ku mugaragaro inkunga y’ibihugu bihuriye muri SADC. Uyu musesenguzi agasanga kwisunga u Rwanda bigaragara nk’ibishobora cyane gucamo ibice abanya Mozambike mu gukemura ikibazo cy’ubuhezanguni mu ntara ya Cabo Delgado.

Bwana Nhamirre avuga ko iyoherezwa ry’abacanshuro n’abanyamahanga risanzwe ryaranenzwe cyane n’abagize inteko, ariko ibikorwa byabo byari ku kigero cyo hasi ugereranyije n’ibiri kuba ubu.Ikindi avuga ni uko abasirikare bagera ku gihumbi ari benshi cyane ku rwego rwo kutirengagizwa mu karere nka Cabo Delgado. Bityo hashobora kuba ibikorwa bihungabanya abasivili-nk’uko bikunze kuba ahantu hose hari imvururu-ibishobora gukurura amacakubiri ndetse n’imvururu za politiki muri Mozambike.

Uyu musesenguzi kandi asanga ukudashyigikirwa n’ukuvugwaho rumwe mu birebana n’iyoherezwa ry’ingabo z’u Rwanda hiyongereyeho n’ubwiru iryo yoherezwa ryakoranywe, ibyo byose bishobora guhungabanya cyane imigendekere y’ibikorwa byazo.

Uretse n’ibyo, Bwana Nhamirre asanga iyoherezwa ry’ingabo z’u Rwanda ritavugwaho rumwe rishobora kongera guhembera imvururu hagati ya leta n’ishyaka Renamo. Ni mu gihe hakomeje kugeragezwa kubaka ubwiyunge nyuma y’amasezerano agamije kurangiza burundu imvururu yashyizweho umukono n’impande zombi muw’2019.

Kuri uyu musesenguzi, ubwo leta y’akarere ka Cabo Delgado yasabye abaturage gukorana neza n’ingabo z’amahanga, ariko kuba amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi-asanzwe afite abayoboke benshi mu duce twazahajwe n’imvururu-bishobora guhungabanya imibanire hagati y’abasirikare b’u Rwanda n’abaturage baho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG