Uko wahagera

Inama ya OMS Ibera i Geneve Iriga Ikibazo cy'Inkingo za Covid-19


Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, ageza ijambo ku bari muri iyo nama
Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, ageza ijambo ku bari muri iyo nama

Inama rusange ngarukamwaka ya ba minisitiri b'ubuzima b'ibihugu 194 bya OMS, ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, yatangiye uyu munsi i Geneve ku ikoranabuhanga rya videwo. Mu byo bagomba kwiga harimo ikibazo cy'inkingo za Covid.

Iyi nama izamara icyumeru. Izarangira ku italiki ya mbere y'ukwezi gutaha. Mu ijambo rye ryo kuyifungura ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko biteye "isoni bikabije kubona ko inkingo za Covid zitagera ku bihugu bikennye."

Uyu muyobozi yagize, ati: "Kubisobanura mu magambo ya dipolomasi ntibishoboka." Ati: "Nawe se, inkingo zirenga 75% mu zimaze gutangwa mu baturage zikubiwe n'ibihugu icumi byonyine gusa, mu gihe Covax, gahunda ya OMS yo kugeza ku buntu inkingo za Covid mu bihugu bikennye, imaze kugeza inkingo 72 ku bihugu 125. Zikwiye abaturage babyo bategeze no kuri 1%."

Umuyobozi mukuru wa OMS yasabye ibihugu bikize kwikubita agashyi kugirango bitera inkunga Covax kurushaho ku buryo byibura abaturage 30% bo mu bihugu bikennye baba bamaze gukingirwa mu mpera z'uyu mwaka.

Muri disikuru zabo, perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron, na minisitiri w'intebe w'Ubudage, Angela Merkel, basaba ko ibihugu bigize OMS kuyiha imali kurushaho kugirango nayo irusheho kugira ingufu. Bombi kandi bashyigikiye igitekerezo cy'amasezerano mpuzamahanga mashya yo gukumira indwara z'ibyorezo. Muri uru rwego, Umuryango w'Ubumwe bw'Ubulayi na guverinoma ya Vanuatu batanze umushinga w'umwanzuro ushyiraho akanama k'abantu b'impuguke batandatu, kazashyikiriza inama rusange ya OMS y'umwaka utaha umushinga w'amasezerano mashya.

Inama rusange yatangiye uyu munsi i Geneve ishobora kandi kuzamura ikibazo cy'amavuko ya Covid mu mpera z'2019, no kwemeza indi anketi mpuzamahanga ya kabiri. Muri anketi ya mbere yabaye mu ntangiriro z'uyu mwaka, Ubushinwa bwanze gutanga amakuru y'ibanze ku bantu ba mbere na mbere banduye mu mujyi wa Wuhan.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG