Uko wahagera

BAL: Amakipe 12 Azahatana mw'Irushanwa rya BAL i Kigali


Ikirango cy'irushanwa rya BAL
Ikirango cy'irushanwa rya BAL

Irushanwa nyafurika mu mukino w’intoki wa Basketball riterwa inkunga n’ishyirahamwe ry’uwo mukino muri Amerika, NBA, riratangira kuri iki cyumweru i Kigali.

Kuva ku itariki ya 16 kugeza kuya 30 y’ukwezi kwa 5, i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda hazabera irushanwa nyafurika ry’umukino w’intoki wa Basketball-BAL rizahuza amakipe 12 aturutse hirya no hino ku mugabane w’Afurika. Iri rushanwa riraba mu gihe hari hashize umwaka umwe risubitswe kubera icyorezo cya virusi ya korona.

Iri rushanwa nyafurika BAL ryagombye kuba ryaratangiye ku itariki ya 13 y’ukwezi kwa gatatu umwaka w’2020, i Dakar muri Senegal, ariko ryaje gusubikwa kubera icyorezo cya virusi ya korona.

Ni irushanwa rituruka mu bufatanye hagati y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Amerika-NBA na Federasiyo mpuzamahanga y’umukino wa Basketball.

Amakipe aturutse mu bihugu 12 by’Afurika ari byo Alijeriya, Angola, Kameruni, Misiri, Madagasikari, Mali, Maroke, Mozambike, Nijeriya, u Rwanda, Senegali na Tuniziya ni yo azitabira iri rushanwa. Bibaye ubwa mbere ishyirahamwe NBA ritangiza irushanwa hanze y’Amerika ya ruguru.

Amakipe azitabira irushanwa agabanyije mu matsinda atatu:

Itsinda A rigizwe n’amakipe akurikira:

  1. US Monastir yo muri Tuniziya ikinamo rurangiranwa Ater Majok.
  2. Rivers Hoopers yo muri Nijeriya na kizigenza wabo Ben Uzoh.
  3. Patriots yo mu Rwanda na kizigenza wayo Aristide Mugabe.
  4. GNBC yo muri Madagasikari ikinamo Kameruni Ridley

Itsinda B rigizwe n’amakipe:

  1. Petro de Luanda yo muri Angola irangajwe imbere na Aboubakar Gakou.
  2. AS Salé yo muri Maroke iyobowe na Eric Kibi.
  3. AS Police yo muri Mali na rurangiranwa Badra Samake.
  4. FAP yo muri Kameruni na kizigenza wayo Ebaku Akumenzoh.

Itsinda C ryo rigizwe na:

  1. Zamalek yo mu Misiri irangajwe imbere na Anas Osama Mahmoud.
  2. AS Douanes yo muri Senegali na rurangiranwa Chris Cockley.
  3. GS Pétroliers yo muri Alijeriya na kizigenza wayo Mohamed Seddik Touati.
  4. Ferroviário de Maputo yo muri Mozambike ya rurangiranwa Alvaro Calvo Masa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG