Uko wahagera

Abantu Barenga 50 Bishwe n'Igisasu Muri Afuganisitani


Biravugwa ko abantu barenga 50 bakomeretse, kandi ko umabare w’abapfa ushobora kwiyongera
Biravugwa ko abantu barenga 50 bakomeretse, kandi ko umabare w’abapfa ushobora kwiyongera

Igisasu cyaturikiye hafi y’ishuli mu mujyi wa Kabul muri Afuganisitani kimaze guhitana abantu 25. Benshi muri bo ni abanyeshuli, nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa leta.

Umuvugizi wa ministiri y’umutekano mu gihugu Tariq Arian, yavuze habayeho ukwitabaza imbangukira gutabara kugirango baramire ubuzima bw’abandi banyeshuli bo ku ishuli rya Syed Al-Shahda mu gake gatuwe cyane n’abayisilamu b’abashiyite.

Ariko kubera umubabaro n’agahinda habayeho guterana amagambo no gutuka abakozi bari baje gutabara. Ministeri y’ubuzima yasabye abaturage kubaha no kureka abo bakozi bakagerageza kuramira ubuzima bw’abakomeretse.

Biravugwa ko abantu barenga 50 bakomeretse, kandi ko umabare w’abapfa ushobora kwiyongera.

Kugeza ubu nta muntu cyangwa umutwe wari wigamba icyo gitero, n’ubwo akenshi intangondwa za leta ya kiyisilamu zigamba ibitero bigabwa kubashiyite.

Ibi bitero bibaye mu gihe hasigaye umunsi umwe ngo Leta zunze ubumwe z’Amerika itangire gucyura abasirikali bayo bari muri Afuganisitani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG