Intumwa yihariye ya perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, John Kerry arajya mu Bushinwa uyu munsi gutegura inama mpuzamahanga ku bibazo by'imihindukire y'ibihe.
Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Joe Biden, yatumije iyi nama izabera ku ikoranabuhanga ku itariki ya 22 na 23 z'uku kwezi. Yayitumiyemo abakuru b'ibihugu 40, barimo uw'Ubushinwa, Xi Jinping, n'uw'Uburusiya, Vladimir Putin. Ariko bombi uko ari babiri ntibaratanga igisubizo niba bazayizamo.
Leta zunze ubumwe z'Amerika n'Ubushinwa ni byo bihugu bibiri bya mbere bya rutura byohereza mu kirere ibyuka bigihumanya. John Kerry avuga ko ibihugu byombi bikwiye kurenga amakimbirane akomeye bifitanye mu nzego nyinshi zitandukanye kugirango bashyire hamwe ku kibazo cy'imihindukire y'ibihe.
Mbere yo guhaguruka i Washington yabwiye itangazamakuru, ati: "Imihindukire y'ibihe ni ikibazo cyihariye. Ntitwakwitwaza ayo makimbirane kugirango tuvuge ngo ntacyo tuyikoraho. Ntutagira icyo ukora uraba urimo uhemukira abaturage bawe, bizabahitana."
John Kerry, wigeze kuba minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, ni we mutegetsi wo hejuru wa mbere wo muri guverinoma ya Joe Biden ugendereye Ubushinwa.
Facebook Forum