Uko wahagera

Amerika na ONU Byifatanije n'u Rwanda Kwibuka ku Nshuro ya 27


Ambasaderi w'Amerika muri ONU, Linda Thomas- Greenfield, n'umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres
Ambasaderi w'Amerika muri ONU, Linda Thomas- Greenfield, n'umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres

Umuryango w’Abibumbye na Leta zunze ubumwe z’Amerika byoherereje Abanyarwanda ubutumwa bwo kwifatanya mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumye, Antonio Guterres, abicishije ku rukuta rwa Twitter, yatanze ubutumwa bwo gukomeza abanyarwanda bagizweho n’ingaruka za jenoside. Yavuze ko u Rwanda rwaciye mu bihe bikomeye ariko ko abaturage barwo bongeye kwiyubaka bundi bushya. Bwana Guterres yavuze kandi ko abanyarwanda beretse isi imbaraga z’ubutabera n’ubwiyunge, yongeraho kandi ko nyuma y’ibihe nk’ibi iterambere rishoboka.

Aho ku cyicara cya ONU I New York kandi, Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu muryango w’Abibumye, Madamu Linda Thomas- Greenfield, mw’itangazo yasohoye, yavuze ko kuri iyi sabukuru ibabaje isi yose izirikana abanyarwanda barenga 800,000 bishwe mu minsi 100, mu bihe biteye ubwoba u Rwanda rwarimo muri 1994.

Ambasaderi Thomas-Greenfield yagize ati, tubabajwe n’ubuzima bw’inzirakarengane bwazimiye, kandi twifatanije n’imiryango izahora ibakunda, ndetse n’abarokotse biboneye amarorerwa yakorewe ikiremwa muntu.

Ambasaderi Thomas-Greenfield yongeyeho ati, dufashe uyu mwanya wo kwibuka ubumuntu duhuriyeho, no kongera kwiyemeza kurengera inzirakarengane, ari na ko dukora ibishoboka kugira ngo ababigizemo uruhare bazabibazwa, kandi duharanira icyubahiro kamere cya muntu. Yasoje itangazo rye agira ati, mureke tuvugurure ubushake bwacu, twiyemeza ko amarorerwa nk’aya atozangera kubaho ukundi.

Naho Peter Pham wahoze ari intumwa yihariye y'Amerika mu karere k'ibiyaga bigari, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati "Leta zunze Ubumwe z'Amerika yatinze kwemera ukuri ku mateka y'ibyabaye mu Rwanda mu myaka 27 ishize, nkuko byari byateguwe n'abicanyi, yari Jenoside yakorewe abatutsi n'ubwo hari abandi babiguyemo. Gukomeza kubihindagurira inyito bitiza umurindi ibyo guhakana jenoside"

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG