Abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, kera ntibatoraga Abasenateri babo mu gihe cy'imyaka 125 yakurikiye ishyirwaho ry'itegeko nshinga mu 1788. Icyo gihe, ryavugaga ko Abasenateri bazajya batorwa n'inteko zishinga amategeko za leta zigize igihugu.
Abaturage bamwe bumvaga bigomba guhinduka. Bityo, umushinga wa mbere wo kuvugurura itegeko nshinga, kugirango Abasenateri bajye nabo batorwa na rubanda, wageze mu Mutwe w'Abatepite w'inteko ishinga amategeko y'igihugu cyose, Congress, mu 1826. Ariko ntiwabonye abawushyigikira bahagije, bityo uburiramo.
Ibindi Twumvirize Thomas Kamilindi
Facebook Forum