Uko wahagera

Abantu 8 Biciwe Hafi y'Umujyi wa Atlanta muri Amerika


Imwe mu mazu ikorerwamo "massage", aho abo bantu barasiwe.
Imwe mu mazu ikorerwamo "massage", aho abo bantu barasiwe.

Abantu umunani baraye baguye mu gitero cyabereye hafi y’umujyi w’Atlanta mu gace kitwa Acworth.

Abategetsi bo muri leta ya Georgia, hano muri Amerika kuri uyu wa kabiri baraye bataye muri yombi umugabo nyuma yo kurekura urufaya rw’amasasu yahitanye abantu umunani, mu mujyi wa Atlanta. Batandatu muri bo bakaba ni abagore bafite inkomoka muri Aziya.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Koreya yepfo yavuze ko bane mu bahasize ubuzima bakomoka muri icyo gihugu. Mu kiganiro cyatanzwe ku wa gatatu, umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Amerika, Jen Psaki, yatangaje ko Perezida Joe Biden yaraye asobanuriwe ijoro ryose “ku byerekeye amasasu ateye ubwoba,” kandi ko “abayobozi ba White House bagiye bavugana n’ibiro bya Meya w’umujyi w'Atlanta kandi ko bazakomeza kuvugana n’ibiro bishinzwe ubugenzacyaha FBI. ”

Igitero cya mbere cyabereye muri nzu ya massage mu mujyi wa Acworth, nko mu birometero 50 mu majyaruguru ya Atlanta. Abayobozi baho bavuze ko uwarashe yishe abagore babiri bo bafite inkomoka yo muri Aziya.

Nyuma y’isaha imwe, abapolisi bo muri Atlanta basanze abandi bagore batatu bo muri Aziya bapfuye bazize ibikomere by’amasasu aho bari bagiye gukoresha inzara. Polisi yavuze ko amashusho yerekanywe kuri videwo z’umutekano yerekanaga imodoka y’abakekwa ahantu hose uko ari hatatu, kandi ko bizeye cyane ko uwarashe umwe ari we nyirabayazana w’ibyo bitero byose.

Polisi yo mu mujyi wa Atlanta yaje gukurikirana iyo modoka iyihagarikira nko mu birometero 240 mu majyepfo y’aho maze ifata Robert Aaron Long w’imyaka 21. Polisi ntabwo iratangaza impamvu uyu Robert ukekwa yaba yakoze iri bara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG