Ostraliya ifite umugambi wo kwongera gutangira ingendo mpuzamahanga yifashishije Singapore mu bijyanye no kurwanya COVID-19, hagamijwe kuzahura urwero rw’ubukerarugendo n’urw’uburezi.
Ostraliya irimo gutegura ingamba zizatuma abaturage bayo basubira mu gihugu, abanyeshuri mpuzamahanga n’abakora ubucuruzi bahatemberera, babanza kujya mu kato ka COVID-19 muri Singapore.
Ayo masezerano na Singapore ashobora gutuma abagenzi bajya muri Ostraliya buzuza ibisabwa mu bijyanye n’amabwiriza yashyizweho, mbere yo kugera muri Ostraliya.
Ba minisitiri bafite icyizere cy’uko ibyo Ostraliya isaba Singapore, bishobora gufasha abaturage bayo 40,000 baheze hanze gutahuka, gutsura ubukerarugendo no kuzanzamura isoko rya miliyari na miriyari z’amadolari mu birebana n’abanyeshuri mpuzamahanga biga muri za kaminuza za Ostraliya, ubu ryazahajwe cyane n’ifungwa ry’imipaka.
Umwaka urashize kuva Canberra, umurwa mukuru wa Ostraliya, ubujije abanyeshuri mpuzamahanga kugaruka mu rwego rwo kugerageza kubuza ikwirakwira rya COVID-19. Ubu kandi igihe cyarongerewe kuzageza byibura mu kwezi kwa gatandatu. Cyakora guverinema iravuga ko yitegura kongera gutangira ingendo mpuzamahanga.
Muri uwo mugambi, Abanya-ostraliya bashobora kuzemererwa gufata indege zijya Singapore batabanje gusaba uruhushya rwa guverinema, icyangombwa ni uko berekana ko bakingiwe COVID-19.
Abanyasingapore nabo bazaba barakingiwe, bashobora kuzemererwa kujya muri Ostraliya batagombye kujya mu kato mw’ihoteli igihe y’ibyumweru bibiri.
Ostraliya yabaruwemo abantu barenga gato 29,000, kuva icyorezo gitangiye, naho 909 barapfuye nk’uko imibare ya minisiteri y’ubuzima ibigaragaza.
Facebook Forum