Uko wahagera

Amerika Izakomeza Ubufatanye na OMS mu Kurwanya Covid-19


Dr. Anthony Fauci, uyoboye ikigo cy’igihugu cyita ku ndwara zandura akaba n’umujyanama mukuru mu by’ubuvuzi wa perezida mushya w’Amerika.
Dr. Anthony Fauci, uyoboye ikigo cy’igihugu cyita ku ndwara zandura akaba n’umujyanama mukuru mu by’ubuvuzi wa perezida mushya w’Amerika.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zarahiriye kwifatanya n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, mu mugambi w’inkingo za COVID-19.

Impuguke mu by’indwara zandura muri Amerika, avuga ko igihugu cyiteguye kugira uruhare mu mugambi wo gutanga inkingo za COVID-19 mu bihugu bikennye.

Dr. Anthony Fauci, uyoboye ikigo cy’igihugu cyita ku ndwara zandura akaba n’umujyanama mukuru mu by’ubuvuzi wa perezida mushya w’Amerika, Joe Biden, yabwiye urwego nshingwabikorwa rwa OMS uyu munsi kuwa kane hifashishijwe ikorana buhanga rya videwo conference ko Amerika izifatanya mu mugambi rusange w’inkingo za COVID-19 uzwi nka COVAX, uyobowe na OMS, ugamije guha abana inkingo mu bihugu bikennye kurusha ibindi kw’isi.

Dr. Fauci yanavuze ko Amerika izubahiriza ibyo isabwa muri OMS, izatanga amafaranga kandi igakomeza n’ibindi yari yariyemeje mu bijyanye n’abakozi. Ibyo yabivuze umunsi umwe nyuma y’uko Biden abisinyiye, ku munsi we wa mbere nka perezida, akarahirira kugarura umubano w’Amerika na OMS.

Donald Trump, Biden yasimbuye, yari yatangaje mu kwezi kwa gatanu ko Amerika ivuye muri OMS, ashinja iri shami rya ONU gufasha Ubushinwa guhisha virusi ya corona, yabonetse bwa mbere muri iki gihugu, mu mujyi wa Wuhan rwagati mu mpera z’umwaka wa 2019.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG