Uko wahagera

USA: Impaka zo Kweguza Perezida Donald Trump Zatangiye


Igihe cyo kwemeza intsinzi ya Joe Biden
Igihe cyo kwemeza intsinzi ya Joe Biden

Mu gihe Perezida Donald Trump asigaje iminsi 13 ku butegetsi, Abagize inteko ishinga amategeko bo mu ishyaka ry’Abademokarate basabye ko ahita yirukanwa nyuma y’uko ahamagariye ikivunge cy’abamushyigikiye guteza akaduruvayo ku biro by’ingoro y’inteko ishingamategeko.

Umusenateri wo muri leta ya New York witwa Chuck Schumer yavuze ko « ibyabaye ku ngoro y’inteko ishinagamateko ari igitero kuri leta zunze Ubumwe z’Amerika kandi cyatewe n’umukuru w’igihugu ubwe. » asanga perezida akwiye guhita yirukanwa mu biro by’umukuru w’igihugu.

Senateri Schumer ugiye kuyobora sena izaba yiganjemo abademokarate yavuze ko uburyo bwiza kandi bwihuse bwo kuvana ari Trump ku butegetsi ari uko visi perezida Mike Pence n’abarepubulikani biganje mu nteko bakwiyambaza ingingo ya 25 yo mu itegekonshinga ry’Amerika ivuga ko perezida atagishoboye kuyobora. Yagize ati « ibi byakorwa uno munsi kandi visi perezida na sena nibatabikora, birasaba ko abadepite bongera bagaterana kugira ngo bavane perezida ku butegetsi.

Abagize inteko ishinga amategeko na bo bashyigikiye umugambi wo kumuvana ku butegetsi igitaraganya. Muri bo harimo uyoboye inteko ishingamategeko madame Nancy Pelosi wavuze ko harebwa ibyo itegeko nshinga riteganya cg abagize kongre igaterana bwa kabiri ishaka kumweguza, nubwo biteganyijwe ko perezida mushya watowe, Joe Biden azarahira ku itariki 20 z’uku kwezi agahita atangira imirimo.

Mu magambo ye, Pelosi yavuze ati « nubwo hasigaye iminsi 13, umunsi uwo ari wo wose Amerika yagwa mu kaga kuko ibyo Trump yakoze ari nk’ubwigomeke bw’inyeshyamba ».

Mu kiganiro n’abanyamakuru, madame Pelosi yagiye avuga amwe mu mazina y’abasenateri ababaza impamvu bakomeje kurebera. Yavuze ati « ese abasenateri baracyashidikanya ko uyu mugome yahindanya demokarasi yacu mu minsi 13? »

Depite w'umurepublikani wo muri leta ya Illinois unenga Trump, Adam Kinzinger, we yavuze ko «ibimenyetso byose byerekana ko perezida atatandukiriye inshingano gusa ahubwo yanayobye. » Ku ruhande rwe, umudepite ukomoka muri New York wumvikana kenshi anenga Trump, Alexandira Ocasio-Cortez, yatangaje ko yamaze kwegeranya ingingo zo kweguza perezida Trump.

Perezida watowe Joe Biden uherereye muri Leta ya Delaware, atuyemo, kandi ari ho azava yinjira mu ngoro y’umukuru w’igihugu, ejobundi ku wa gatatu w’iki cyumweru yatangaje ko amahano yabaye kuri Capitol ari uguhonyanga demokarasi ndetse ari n’umunsi wijimye kurusha iyindi mu mateka y’Amerika.

N'ubwo iki gikorwa cyagawe n’abatari bake, abashyigikiye Trump bo bakomeje kwemeza ko akavuyo katatejwe n’abandi batari mu bashyigikiye perezida Trump nubwo nta bimenyetso bifatika babirangira. Bavuga ko byatejwe n’abahezanguni bo mu itsinda ryitwa Antifa bivanze n’abashyigikiye Trump.

Umudepite wo muri leta ya Alabama yanditse ku rukuta rwa Twitter agira ati « mureke kuba nk’ibitangazamakuru bibeshya ngo mwihutire kuvuga kubyabaye kuri Capitol. Mutegereze ibizava mu iperereza. » Abandi barimo nka ambasaderi John Bolton usigaye urwanya Trump cyane nyuma y’uko asezeye ku mwanya w’umujyana mu by’umutekano; baranenga umugambi wo gutekereza kuvana Trump ku butegetsi asigajeho inyumweru 2 gusa.

Byifashe bite hagati ya Donald Trump na Mike Pince?

N'ubwo Bolton yemera ko kuba Trump avuga ko yibwe amajwi ntabashe gutsinda manda ya kabiri, ariko ku wa gatatu w’iki cyumweru yabwiye televiziyo CNN ko Trump akwiye gutwarwa gake gake ngo hatangirika byinshi kurushaho.

Uretse kuba yaranze kwifatanya n’abashakaga kuburizamo umuhango wo kwemeza burundu insinzi ya Biden, nta kindi kimenyetso na kimwe cyerekana ko visi perezida Pence yashyigikira, mu buryo Ubwo ari bwo bwose, umugambi wo kuvana perezida Trump ku butegetsi igihe kitageze. Cyakora byinshi mu binyamakuru byo muri Amerika byanditse ko ku wa gatatu w’iki cyumweru benshi mu bakora mu biro bya perezida Trump baganiraga ku buryo yavanwaho, mu gihe abadepite bo barimo basuzuma iyemezwa ry’insinzi ya Biden.

Ikinyamakuru the Washington Post cyanditse ko umwe mu bategetsi yavuze ko inyifato ya Trump mu minsi ye ya nyuma ku butegetsi iteye umujinya n’ubwoba mu gihe undi we yavuze ko ari ubusazi ndetse burenze urugero. Trump na we yashyize hanze videwo asaba abigaragambyaga « gusubira iwabo”, ariko ashusha nk’ubashima agira ati «turabakunda, muri ab’agaciro. »

Nyuma yo kuyobora inama y’ibyemejwe na koleji y’abatora, Mike Pence yasomye umwanzuro w’uko we na perezida Trump yari yungirije batsinzwe amatora, Trump na we yabyemeye ariko agononwa.

Trump wari waranze kwemera ko yatsinzwe na Biden mu matora, yabaye ahagaritswe by’agateganyo kuri Twitter kubera gutinya ko yahamagarira abaturage kongera guteza imidugararo. Mu ijoro rishyira uyu wa kane, umunyamabanga wa Trump yasohoye itangazo rigira riti «nubwo ntemeranya na gato n’ibyavuye mu matora byaje kwerekana ko natsinzwe, ndabizeza ko ku itariki 20 z’uku kwezi ubutetsi buzahererekanywa mu mahoro. Namye mvuga ko nzatuza ari uko amajwi y’ukuri ari yo ahawe agaciro. Mu gihe iri ari ryo herezo rya manda ya mbere y’agatangaza mu mateka y’abayoboye Amerika, ni na yo ntangiriro ahubwo yo guharanira ko Amerika yongera gusubirana ubuhangange yahoranye. » Ntabwo bizwi neza niba ibi yabitewe n’igitutu cy’uko ashobora kuvanwa ku hutegetsi cyangwa indi mpamvu.

Mbere gato y’uko inteko ishingamategeko itangira kunonosora ibyavuye muri koleji y’abatora muri za leta, Trump yari yahamagariye imbaga y’abamushyigikiye bari hafi y’ingoro ya perezida, kwanga ibyavuye mu matora. Yanasabye Vis perezida we Pence kuburizamo gahunda yo kwemeza Biden nka perezida watsinze amatora, ariko Pence amuhakanira avuga ko nta bubasha afite bwo kuburizamo uwo muhango.

Ku gicamunsi cyo ku wa gatatu Trump yahamagariye imbaga y’abamushyigikiye bari biganjemo abambaye ingofero zitukura zanditseho intero ye «make America great again cg gusubiza Amerika ubuhangange bwayo » kwerekeza ku ngoro y’inteko ishingamategeko, Capitol. Yarababwiye ati «tugiye kwerekeza kuri Capitol kandi ndaba ndi hamwe namwe. Turagenda n’amaguru, kandi turakomera amashyi abasenateri bacu n’abadepite, cyakora Hari bamwe muri bo tudashimira, kuko igihugu cyacu ntitwatuma gisubira inyuma. Mugomba kwerekana imbaraga kandi mugomba gukomera. »

Trump yahise yinjira mu modoka ye yo mu bwoko bwa Limosine yerekeza ku biro by’umukuru w’igihugu mu gihe imbaga y’abamushyigikiye bahise birara mu bapolisi binjira mu ngoro y’inteko ishingamategeko, bamenagura amadirishya; bigarurira ingoro y’abadepite n’abasenateri n’ibiro bya bamwe muri bo, mbere y’uko abashinzwe umutekano bongera gushyira ibintu mu buryo. Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza muri Amerika, FBI kuri uyu wa Kane cyatangije iperereza hashakishwa abigaragambya bateje aka kavuyo.

Kwegura kwa bamwe mu bategetsi

Abenshi mu bategetsi bahise begura nyuma y’izi mvururu zatejwe kuri Capitol zisembuwe na perezida Trump ubwe. Minisitiri ushinzwe ubwikorezi, Elaine Chao yeguye kuri uyu wa Kane, ni na we wa mbere weguye mu bagize guverinema. Minisrri wa kabiri weguye kuwa kane ni Betsy Devos w'uburezi. Mick Mulvaney wahoze akuriye abakozi mu biro bya perezida wanari intumwa yihariye ya perezida Trump muri Irlande y’amajyaruguru, na we yeguye. Mulvaney yabwiye televiziyo CNBC ko umwanzuro yafashe yawumenyesheje minsitiri w’ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo mu ijoro ryo ku wa gatatu. Yavuze ati «sinabivamo rwose. Sinshobora gukomeza kuba muri ubu buyobozi. »

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG