Uko wahagera

Abafaransa Babili Bishwe n'Igisasu Muri Mali


Serija Yvonne Huynh na Brigadiye Loic Risser, bishwe n'igisasu muri Mali
Serija Yvonne Huynh na Brigadiye Loic Risser, bishwe n'igisasu muri Mali

Abasirikali babiri b'abafaransa bapfuye bazize ibisasu mu gihugu cya Mali.

Aya makuru yemejwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu w’Ubufaransa. Abo basirikali barimo undi umwe wakomeretse bari mu bikorwa byo gukusanya amakuru mu burasirazuba bwa Mali mu karere ka Menaka, ubwo imodoka barimo yaturikijwe n’igisasu.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe abandi basilikali batatu b'abafaransa bishwe na none n’igisasu mu majyepfo ya Mali mu karere ka Hombori.

Umutwe w’al Qaeda wahise wigamba icyo gitero.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG