Uko wahagera

Imyigaragambyo y'Abavoka muri Kameruni


Bamwe mu ba avoka ba Kameruni muri 2017
Bamwe mu ba avoka ba Kameruni muri 2017

Abavoka muri Kameruni uyu munsi kuwa mbere batangaje imyigarambyo batavuga igihe izahagararira, bamagana ukwivanga kwa guverinoma mu kazi kabo.

Icyo gikorwa cyo guhagarika akazi kije gikurikira imyigaragambyo y’iminsi itanu yabaye mu cyumweru gishize, guverinema ntigire igisubizo itanga. Ibyo bivuze ko ibiro by’inkiko mu mpande zose z’igihugu bizakomeza gufunga imiryango kugeza hagize icyumvikanwaho.

Inteko y’abavoka muri Kameruni yafashe iminsi itanu yo kwamagana ibyabaye kw’italiki ya kabiri y’ukwezi gushize kwa 11 mu mujyi wa Douala. Iyo nteko ivuga ko abashinzwe umutekano, bagerageje kugira uruhare mu rubanza, bashinja abavoka ruswa. Ubwo abavoka bakomeje gusaba polisi kuva mu cyumba cy’urukiko, polisi yabarashemo ibyuka biryana mu maso

Umukuru w’inteko y’abavoka, Evaristus Morfaw, yavuze ko abavoka batazajya mu rukiko guca imanza, barwanya icyo yise ifatwa nabi by’abavoka bikorwa na guverinema. Avuga ko ari ihohoterwa ry’uburenganzira bwabo, igihe abantu bambaye imyenda y’akazi bafite imbunda bigabije icyumba cy’urukiko kandi abavoka bagakubitwa. Avuga ko abavoka bagombye gukora akazi kabo mu bwigenge ntawe ubari inyuma. Ati tugomba kubwira isi yose ko nta cyiza kiri muri ibi.

Nyuma y’ibyo byabereye i Douala, abavoka bakomeye babiri, barimo n’ushinzwe kunganira abantu mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, Richard Tamfu, batawe muri yombi ku byaha by’urugomo na ruswa. Nyuma baje kurekurwa ku bw’igitutu cy’inteko y’abavoka.

Iyi nteko inasaba guverinema kureka abavoka, bagakora akazi kabo nta kwongera kukivangamo. Akenshi bimwa uburenganzira bwo kugera kubo bunganira bari muri za gereza. Banashinja guverinema guhatira abakekwa kwemera ibyaha, hakoreshejwe iyica rubozo.

Morfaw, avuga ko guverinema nta gisubizo yatanze, bituma haba ihagarikwa ry’akazi kugeza igihe kitazwi. Akavuga ko ingaruka zabyo zizaremerera guverinoma n’abashaka ubutabera.

Umuvugizi wa guverinema yanze kugira icyo atangariza umunyamakuru wamubajije iby’iryo hagarikwa ry’akazi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG