Uko wahagera

Abanya-Irani Bashinjwa Gushaka Kugaba Igitero i Paris Baburanye


Amasade ya Irani i Paris mu Bufaransa
Amasade ya Irani i Paris mu Bufaransa

Mu Bubiligi, abantu bane b'Abanya-Irani, barimo umudipolomate, batangiye kuburanishwa icyaha cyo gushaka kugaba igitero mu nkengero z'umurwa mukuru w'Ubufaransa, Paris.

Byose byatangiye ku italiki ya 30 y'ukwezi kwa gatandatu mu 2018. Uwo munsi, urugaga rw'imitwe ya politiki itavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Irani iri mu buhungiro, mu Gifaransa rwitwa Conseil national de la résistance iranienne (CNRI), rwari mu ikoraniro ngarukamwaka ryarwo ahitwa Villepinte, hafi ya Paris.

Iri koraniro ryahuje abantu bagera ku bihumbi 25, barimo n'abatumirwa b'abanyapoliti b'Abafaransa, Abongereza barimo abadepite batanu, n'Abanyamerika barimo Rudy Giuliani, avoka bwite wa perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Mbere gato y'uko iri koraniro ritangira, uwo munsi na none, i Buruseli, polisi y'Ububiligi yataye muri yombi umugabo n'umugore we bakomoka muri Irani ariko bafite ubwenegihugu bw'Ububiligi. Yabafatanye igisasu gikomeye cyane bari batwaye mu modoka yabo. Polisi ivuga ko bari mu nzira bava mu mujyi batuyemo wa Anvers, mu majyaruguru y'Ububiligi, berekeza i Villepinte, kugiturikiriza muri ririya koraniro.

Uyu munsi, batangiye kuburana bari kumwe n'undi mugabo nawe ukomoka muri Irani, watawe muri yombi mu ntangiriro z'uyu mwaka. Polisi imwita icyitso cyabo. Bashinjwa ibyaha by'iterabwoba.

Uwa kane ureganwa nabo ni umudipolomate wa Irani witwa Assadollah Assadi, w'imyaka 48 y'amavuko. Umushinjacyaha amurega ko ari we wari "komanda" w'igitero cya Villepinte, Ni ukuvuga ko ari we wagiteguye kandi agomba no kukigenzura.

Igihe igitero cyagombaga kuba, Assadollah Assadi yari nimero ya gatatu mu bategetsi bo hejuru b'ambasade ya Irani i Vienne muri Autrishiya. Mu kwezi kwa kalindwi 2018, yafatiwe mu Budage ari mu biruhuko, kuko ubudahangarwa bwe bw'umudipolomate butamurengeraga hanze y'igihugu cya Autrishiya. Ubudage bwamwohereje mu Bubiligi. N'ubu aracyafunze. Ariko uyu munsi yanze kwitaba urukiko, avuga ko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kubera ubudahangarwa bwe bw'umudipolomate. Irani nayo irega Ubudage n'Ububiligi ko bahonyanze ubu budahangarwa bwe.

Naho Ubufaransa, aho igitero cyari kuba, buvuga ko cyateguwe mu rwego rwo hejuru na minisiteri ya Irani ishinzwe ibikorwa by'iperereza. Bwemeza ko Assadollah Assadi mu by'ukuri yari umuhuzabikorwa bya Irani byo kuneka mu bihugu byo mu karere k'Ubulayi bw'amajyepfo kose. Ni ubwa mbere mu mateka igihugu cyo mu Bulayi kijyanye mu nkiko zacyo umutegetsi w'Umunya-Irani

Urubanza rugomba kuba mu minsi ibiri: uyu munsi no kuwa kane w'icyumweru gitaha. Urukiko ruziherera ku rubanda mu ntangiriro z'umwaka utaha. Ibyaha baregwa bibahamye, aba banya-Irani bane bashobora guhanishwa igifungo cyagera ku myaka 20.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG