Uko wahagera

Abafransa Barifuza Noheli Itasembuwe na Sosiyete Amazon


Aha ni ku cyicaro cy'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi
Aha ni ku cyicaro cy'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi

Abanenga iyo sosiyeti ya rutura mu bijyanye na tekinoloji, bayivugaho kurya abantu imitsi yihishe inyuma ya guma mu rugo kubera COVID-19, no gupiganwa mu buryo budahwitse n’abacuruzi bafite amaduka mato. Iyo sosiyeti ivuga ko irimo gutanga akazi kenshi mu Bufaransa.

Inyandiko ishyira hamwe amasinya, itangira igira iti: “Ncuti Santa Claus (uzwi no kw’izina rya Pere Noel cyangwa Papa Noheli) uyu mwaka twiyemeje kuzizihiza Noheli tutari kumwe n’Amazon”-- Iyo nyandiko kugeza kuri uyu wa kane yari imaze kubona amasinya y’abantu bagera mu 25 000 mu Bufaransa.

Meya wa Parisi, n’imiryango yita ku bidukikije nka Greenpeace, hamwe na bamwe mu banditsi bazwi b’Abafaransa bongeye amazina yabo kuri urwo rwandiko. Abasesengura barega iyo sosiyeti y’inyamerika kuba ikwepa imisoro, ko irunda ibintu ku bantu kandi ko ititaye ku bidukikije. Mu by’inubirwa cyane harimo ko Amazon ikomeje gukora yigwizaho inyungu muri ibi bihe by’icyorezo, mu gihe benamaduka mato, bakomeje gufunga imiryango kubera ingamba zerekeye ubuzima mu Bufaransa.

Matthieu Orphelin ni umudepite w’Ubufaransa wakomye imbarutso kuri iyo ntabaza yo kudurumbanya Amazon mu bihe bya Noheli. Agira ati: “Turahamagarira abantu kudaca gusa Amazon, ahubwo bagaha umwanya munini umuco wo kugurira impano zabo z’ibihe bya Noheli ku bacuruzi babegereye.

Mu mpande zose z’isi, Amazon irica ubukungu bw’akarere bitewe n’uburyo ari intangarugero mu kumenya gucuruza. Ntiturwanya ibitekerezo bishya bizana impinduka, ahubwo turashaka kurinda imibereho ya leta zacu, isi yacu n’ubukungu bw’uturere, ababunyunyuza nk’isosiyeti Amazon”.

Muri ibi bihe, amaduka afatwa nk’adakenewe cyane, amaduka agurisha ibijyanye n’impano n’ayandi menshi ari mu marembera. Ubucuruzi buto hari ubwoba ko butazahonoka ingamba za guma mu rugo ubugira kabiri kandi buramagana Amazon nka mukeba witaye gusa ku ruhande rumwe.

Francis Palombi, umuyobozi w’impuzamasindika y’abacurizi bato, avuga ko Amazon yigwijeho ubucuruzi muri aya mezi ashize mu Bufarasna mu gihe abacuruzi bo hasi bakomeje gufunga imiryango ku ncuro ya kabiri kubera icyorezo. Palombi, asaba abafite ubucuruzi buto bose, ubu bakorana n’Amazon, kubihagarika, kugira ngo badakomeza “kwibwa” nk’uko abisobanura. Ashaka ko abaguzi b’Abafaransa bagurira mu maduka mato y’aho batuye mu bihe bya Noheli, ntibagurire gusa kuri Amazon.

Iyi sosiyeti ikorera kuri iterineti, yongereye ibicuruzwa byayo kuva kuri 40 kugeza kuri 50 kw’ijana nk’uko Fredric Duval, umuyobozi w’Amazon mu Bufaransa abivuga. Duval yagiye kuri radiyo y’igihugu cy’Ubufaransa, kuvuguruza abashaka kugira igitambo isosiyeti y’Inyamerika bayigira igicibwa. Akavuga ko iyo sosiyeti yateje imbere ubucuruzi mu Bufaransa kandi ko yashoye miliyari icyenda na miliyoni ebyiri z’amayero. Ni ukuvuga agera muri miliyari 11 z’amadolari y’amanyamerika mu gihugu kuva mu 2010. Akanavuga ko kugeza ubu, mu Bufaransa hari imirimo iboneka n’itabonwa n’ijisho ku bantu 130000, igihugu gikesha Amazon.

Uko amabwiriza areba COVID abiteganya, amaduka mato ashobora kuzongera gufungura imiryango kw’italiki 1 y’ukwezi gutaha kwa 12, nk’uko byabaye byemejwe na guhunda ya guverinema y’Ubufaransa. Perezida Emmanuel Macron, biteganyijwe ko azavuga muri iyi minsi iri imbere, ahamya niba guverinema iteganya gukuraho ingamba za guma mu rugo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG