Ku itariki ya 18 Ugushyingo 1860, hashize imyaka 160, Abahinde ba mbere bageze muri Afrika y’epfo. Bari 345: abagabo 197, abagore 89, n’abana 59. Baje mu bwato bwita Truro bwari bukomotse mu mujyi witwa Madras (usigaye witwa Chennai) wahoze ari umurwa mukuru wa Leta ya Tamil Nadu, iri hafi y’ikigobe cya Bengali mu majyepfo y’Ubuhinde.
Bari bazanywe no gukora mu mirima y’ibisheke yo mu ntara ya Natal. Abazungu b’Abaholandi bajyaga gushaka abakozi mu Buhinde kubera ko abirabura bangaga kubakorera. Kubera ko benshi muri bo nabo babaga bifitiye amasambu yabo bahinga.
Abahinde bazanwaga gukora basinyaga kontaro y’imyaka itanu yarangira bagasubira iwabo, ariko hari abagumaga muri Afurika y’epfo.
Igihugu cy’Afrika y’epfo ni cyo gituwe n’Abahinde benshi cyangwa se ababakomokaho, muri Afrika yose. Ibarura ry’abaturage ryakozwe muri 2015 ryerekanye ko hari abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu. Biganje cyane mu mujyi wa Durban, utuwe n’abaturage hafi ibihumbi 600.
Umwanditsi Zainabu Priya Dala uri mu gisekuru cya kane cy’Abahinde baje gutura muri Afrika y’epfo, avuga ko kugeza hambere, abahinde bagiraga ipfunwe ryo kwemera ko bakomoka ku bacarakara baje guca inshuro. Akomeza avuga ko batangiye kubyemera ku buryo basigaye bizihiza umunsi ubwato bwazanye aba mbere bwahagereye.
Mu isi yose, kuvuga Abahinde b’Abanyafurika y’epfo byibutsa Mahtma Ghandi wahamaze imyaka 21 kandi akahakura ubwizige bwatumye arangiza neza umurimo wo guharanira ubwigenge bw’Ubuhinde.
Facebook Forum