Uko wahagera

Irani Yarekuye 157 Bafunzwe Bari mu Myigaragambyo


Ni imyigaragambyo yabaye mu kwezi kwa karindwi 2020
Ni imyigaragambyo yabaye mu kwezi kwa karindwi 2020

Igihugu cya Irani cyarekuye abo bantu 157 batawe muri yombi mu myigaragambyo yarwanyaga guverinema nk’uko byatangajwe n’ubutabera bw’igihugu uyu munsi kuwa kabiri. Ibyo bibaye mu gihe Amerika isa n’iyiteguye gufatira ibihano Irani ihohotera abigaragambya.

Amakuru yaturutse ahantu hatatu hizewe yageze ku biro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ejo kuwa mbere, avuga ko byitezwe ko Leta zunze ubumwe z’Amerika izaba zashyizeho ibyo bihano bitarenze icyumweru gitaha. Bikaba bihuriranye n’isabukuru y’umwaka umwe ushize, waba ari wo waraguyemo abantu benshi bari mu myigaragambyo muri Irani, kuva habaye revolusiyeo ya kiyisilamu mu 1979.

Umuvugizi w’urwego rw’ubutabera muri Irani, Gholamhossein Esmaili, yavuze ko abo 157 babarwa mu 2,301 barekuwe ku bw’imbabazi z’umuyobozi w’ikirenga Ayatollah Ali Khamenei nk’uburyo bwo kwibuka isabukuru y’amavuko y’umuhanuzi Mohammad nk’uko itangazamakuru rya Leta ribivuga.

Abahaye amakuru Reuters bavuga ko hashize amezi ibyo bihano bitegurwa kandi ko bizaba bije nyuma y’ibindi byagiye bikurikirana, Perezida w’Amerika Donald Trump yashyiriyeho Irani, nyuma yo kuvana Amerika mu masezerano ya nukleyeri yemejwe mu 2015, akaza kongera kwemeza n’ibihugu by’ibihangange kw’isi mu mwaka wa 2018.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG