Uko wahagera

Amatora Yakozwe muri Yorudaniya Abarwayi ba Covid-19 Biyongera


Ni itora ririmo umubare munini w’abagore, kugeza ubu bahatanira imyanya mu nteko ishinga amategeko. Bagamije gukemura ibibazo byihutirwa igihugu gifite no guhangana n’ibishingiye kuri gakondo.

Muri iri tora kandi, abakandida 364 b’abagore barahatanira intebe. Ni ubwa mbere ibintu nk’ibi biba. Abandi bagore barahiganira indi myanya itari 15 iteganyijwe abagore mu nteko ishinga amategeko. Bagira bati: “Niba dushaka impinduka tugomba kuyiharanira. Bitabaye ibyo ntakizahinduka. Igihe kirageze ngo dufatanyirize hamwe, ibintu bihinduke”.

Ubu abanyayorudaniyakazi barushijeho guhaguruka, bitigeze bibaho. Biyamamariza amatora. Ariko se bazayatsinda muri iki gihugu kigitsimbaraye ku mico cyami?Oraib Rintawi usesengura ibintu mu kigo cy’ubushakashatsi “Al-Quds Center for Political Studies” kiri Amman, avuga ko iri tora ritandukanye n’ayandi y’abadepite, kubera ko Abanyayorudaniya “bahangayitse cyane” biturutse ku cyorezo cya virusi ya corona cyateje ibibazo bikomeye inzego z’ubuvuzi.

Ubu Yorudaniya yinjiye mu cyiciro cy’icyorezo nyuma yo kwigobotora ingaruka zikaze z’icyabanje nk’uko abategetsi bashinzwe ubuzima babivuga.

Ubu igihugu kiri mubyibasiwe cyane n’iki cyorezo, bigerageza kukibuza gukwirakwira. Cyagize ingaruka ku bukungu, ubushomeri bugera kuri 32 kw’ijana. Miliyoni 10 z’abaturage bakeneye infashanyo. Gicumbikiye miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu b’impunzi. Itora rizakurikirwa n’iminsi ine ya guma mu rugo.

Amer al Sabaileh, umunyayorudaniya usesengura ibya politiki, abona iri tora, abakandida bahataniramo imyanya 130 y’abadepite, ribaye mu buryo bwo kwuzuza ibisabwa n’itegeko nshinga. Avuga ko ari ukubera ko ububasha bwaryo bufite aho bugarukira, kuko umwami ahitamo minisitiri w’intebe n’abasenateri 65.

Abanyayorudaniya barimo gutora inteko ishinga amategeko nshya mu gihe COVID-19 yiyongera hamwe n’umubare uzamuka w’abo ihitana mu gihugu. Icyo cyorezo kiraroha iki gihugu cy’abarabu cy’incuti ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu bibazo by’ubukungu kandi cyari gisanzwe gifite umubare munini w’abantu badafite akazi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG