Uko wahagera

Abanyamahanga Bategereje Uzatsinda Amatora y'Amerika


Donald Trump na Joe Biden
Donald Trump na Joe Biden

Guverinoma z’ibihugu hirya no hino ku isi zitegerezanyije amatsiko amatora y’ugomba kuyobora Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu gihe bitegura kureba uwegukana intebe y’umukuru w’igihugu, hagati y’Umu repubulikani Donald Trump uhatanira manda ya kabiri nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Joe Biden, Umudemokarate bahanganye wahoze ari visi perezida. Ariko se ku ruhando mpuzamahanga ni nde uza gutsinda , ni nde uza gutsindwa mu matora yo kuri uyu wa kabiri?

Chatham House, ikigo cy’abongereza cyazobereye mu bushakashatsi ku miyoborere mpuzamahanga kivuga ko “imyaka ine ishize yagaragaje ko amahitamo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikora agira ingaruka nyinshi kuri politiki mpuzamahanga.”

Chatham House yongeraho ko “perezida utaha ari we uzagena uko umutungo w’Amerika ukoreshwa mu birebana na dipolomasi, ubukungu n’igisirikare, ndetse, cyane cyane agaciro ibihugu by’abafatanyabikorwa n’ibindi bigo mpuzamahanga byari bisanzwe bikorana na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bizahabwa. Uwo ari we wese uzatsindira intebe y’umukuru w’igihugu azaha icyerekezo imibanire y’Amerika n’Ubushinwa cyo kimwe n’ubukungu mpuzamahanga, ibifite ingaruka zikomeye ku bafatanyabikorwa b’Amerika.”

Ibyo kandi bifite n’ingaruka ku bakeba ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. N'ubwo hari abavuga ko izo ngaruka zishobora kuba zidakomeye nk’uko bamwe babitekereza.

Impuguke z’abarusiya zivuga ko, uwatorwa uwo ari we wese, nta kinini kizahinduka mu mibanire ya Moscow na Washington. Ku bwa Bwana Andrey Kortunov, impuguke mu nama nkuru y'u Burusiya ishinzwe ibirebana n’ububanyi n’amahanga-ikigo cy’ubushakashatsi kiri mu murwa mukuru Moscow, “Perezida Putin n’abantu ba hafi ye bashobora gukunda Trump kuko ahuje neza neza n’icyerekezo babonamo isi.

Icyakora Bwana Kortunov akavuga ko, uwatorerwa kuyobora Amerika wese, atiteze ko ubutegetsi bwa Moscow bugira icyo buhindura ku birebana na politiki yabwo mpuzamahanga. Avuga ko uguhangana hagati y’u Burusiya n’Amerika kuzakomeza.

Bamwe mu bahoze ari abategetsi bakuru mu Burusiya mu mezi make ashize na bo babwiye Ijwi ry’Amerika ko biteze ko umubano w’igihugu cyabo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’Uburayi uzakomeza kurangwa no guhangana. Intandaro y’ibyo bakavuga ko ari politiki y’akagambane iyobowe n’Amerika igamije kubangamira inyungu z’u Burusiya.

N'ubwo u Burusiya bugaragara nk’ubudashishikajwe n’ibizava mu matora ariko, ni bake i Moscow ndetse no hirya no hino ku isi bashidikanya ku ngaruka zikomeye amatora yo kuri uyu wa kabiri azagira ku rwego rw’isi.

Bisa nk’aho miliyoni amagana z’abatuye hirya no hino ku isi bari bugume bari maso barajwe inshinga no gukurikirana uko ibintu bigenda. Abandi bo baravuga ko bahagarika akazi kabo k’umunsi mu rwego rwo gukurikirana neza ibizava muri aya matora uko bigenda bishyirwa ahagaragara. Ubuyobozi bw’imwe mu mijyi bwo burateganya gutambutsa imigendekere y’aya matora bwifashishije televiziyo za rutura zishyirwa aho abantu bose bashobora kubikurikira.

Uretse no kugendera kuri politiki ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu miyoborere yazo, guverinoma z’ibihugu by’amahanga kenshi zirebera aya matora mu nyungu ku birebana n’ingamba zifata.

Kuri uru rwego rero, izo ni inkeke zihuriweho muri za guverinoma - yaba mu bifuza ko Trump ari we watsinda cyangwa se mu bifuza Biden. Bitewe n’uko ubushakashatsi ku ntekerezo z’ibyari kuva mu matora muw’2016 bwibeshye, na mutegetsi n’umwe mu bihugu by’amahanga ubu ushobora kumenya neza uko aya matora azagenda.

Benshi mu bategetsi b’ibihugu by’amahanga birinze kugaragaza uwo bifuza ko yatsinda. Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko benshi mu bakuru b’ibihugu bari ku ruhande rwa Trump, barimo nka Minisitiri w’intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu na mugenzi we w’Ubuhinde Narendra Modi, bitondeye cyane kumushimagiza, batewe impungenge n’uko mu gihe yaba atsinzwe, uko gushyigikira Trump bagaragaje kwabangamira cyane imibanire yabo n’ubutegetsi bwa Biden.

Minisitiri w’intebe wa Hongiriya, Viktor Orban, yabaye umwe mu bategetsi bake bo ku mugabane w’u Burayi bavuze ku mugaragaro ko bashyigikiye Trump nk’uko yabikoze muw’2016, aho mu kwezi kwa cyenda yatangarije kimwe mu binyamakuru byo gihugu cye ko ashyigikiye ashimitse indi ntsinzi ya Trump kuko bamaze kumenyera politiki y’ububanyi n’amahanga y’Amerika.

Bwana Viktor Orban akavuga ko ubutegetsi bw’abademokarate bwubakiye kuri politiki ya mpatsibihugu. Ati:”iyo politiki twakoranye nayo n'ubwo byari ku gahato. Ntabwo twayikunze kandi ntidukeneye ubundi bufasha.”

Abandi bategetsi bo mu Burayi bwo hagati bashyigikiye ko ibintu bitahinduka bo baricecekeye, n'ubwo bagiye bahererekanya ibitekerezo bya politiki ye y’ihangana ku birebana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ishingiye ku baturage. Perezida wa Polonye, Andrzej Duda, kimwe n’abandi bategetsi bakuru mu ishyaka riharanira Ubutabera n’Amategeko, babajijwe ku birebana n’uwo bahitamo ko atsinda hagati y’abakandida bombi birinze kugira icyo basubiza.

Mu gihe cya manda ye ku butegetsi, Bwana Trump ntiyabonwaga neza mu Burayi ariko cyane cyane mu bihugu bwo mu burengerazuba bw’uyu mugabane. Ubushakashatsi bw’ikigo Pew Research Center cyo muri Amerika bugaragaza ko 13 ku ijana by’abadage ni bo bagaragazaga ko bamufitiye icyizere, mu gihe abanya Suwede ari 18%, naho abafaransa 20% akaba ari bo bonyine bagaragazaga ko bizeye ko ashobora gukora ibiboneye ku ruhando mpuzamahanga. Iyi mibare iri hasi cyane ugereranyije n’iy’uwo Trump yasimbuye, Barack Obama, ubwo yari mu mwaka we wa nyuma ku butegetsi.

Iyo mibare igenda ihindagurika yiyongera uko uva mu burengerazuba werekeza mu burasirazuba bw’Uburayi, bitewe ahanini n’uko aho Trump yagaragaje ko ashyigikiye amashyaka ashingiye ahanini ku nyungu z’abanyagihugu, yiganje ahanini mu Burayi bwo hagati. Abo rero bafata umurepubulikani Trump nk’uwo bahuje politiki, cyane cyane iyo bigeze ku birebana n’abimukira.

Nko muri Polonye, ubushakashatsi bw’ikigo Pew bugaragaza ko 51% by’abanyapolonye bafite icyizere ko Trump arimo gukora neza mu birebana na politiki mpuzamahanga.

Abasesenguzi bagaragaza ko bihabanye n’ibyo, mu Burayi bw’uburengerazuba haba mu baturage ndetse no muri za leta, bifuza ko ibintu byatangira bundi bushya nyuma y’ubutegesti bwa Trump, imibanire hagati y’Uburayi n’Amerika igasubira kuba myiza nk’uko yahoze kera.

Abategetsi bo mu Burayi bw’uburengerazuba bavuga ko biteze ko imibanire ishobora kuba myiza cyane ku butegetsi bwa Biden kuruta ku bwa Trump. Imitegekere ya Biden irazwi, hashingiwe ku kuba yaramaze imyaka 34 muri sena y’Amerika, n’indi 8 nka Visi Perezida wa Obama. Bavuga ko biteze ko azakora nk’uko yamye akora, yubaka ubufatanye kandi akibanda ku bubanyi n’amahanga nk’umuntu uzwiho gushyigikira cyane ubufatanye.

Ku rwego mpuzamahanga, ababa batsinze mu gihe Trump yaba yegukanye indi manda barimo na Perezida wa Bresil Jair Bolsonaro, na we usanzwe ari umuntu udashyigikiye ko ibintu bihinduka. Abategetsi bakorana bya hafi na Perezida Bolsonaro bavuga ko baftiye impungenge impinduka z’imitegekere zaba muri Amerika. Bakongeraho ko umutegetsi wa Bresil yaba nk’ugiye mu bwigunge mpuzamahanga mu gihe Trump yaba atsinzwe. Biteze imibanire yuje uguhangana ku butegetsi bwa Biden, cyane cyane gushingiye ku ngingo zirebana n’uburenganzira bwa muntu ndetse n’imihindagurikire y’ikirere.

Mu Burasirazuba bwo hagati, Perezida wa Misiri Abdel Fattah El-Sissi yashwanye cyane n’ubutegersti bwa Obama biturutse ahanini ku buryo leta ye yahonyoraga uburenganzira bwa kiremwamuntu. Abategetsi b’I Kayiro rero biteze ko ibyo byakongera kandi mu gihe Biden yaba ari we utowe. Ni cyo kimwe kandi no mu bategetsi ba cyami bo mu kigobe cya Perise bari bamaze gutsura umubano n’ubutegetsi bwa Trump, bari bashimishijwe n’amagambo Trump yabwiye abategetsi b’ibihugu by’abarabu ubwo yasuraga Arabiya Sawudite muw’2017, aho yagize ati:”Ntabwo twazanywe aha no kwigisha.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG