Uko wahagera

Umufaransakazi Umaze imyaka Ine Afashwe Bunyago Yarekuwe


Sophie Petronin, mu mwaka wa 2016
Sophie Petronin, mu mwaka wa 2016

Umufaransakazi ukora ibikorwa byo gufasha abakene wari warashimuswe mu gihugu cya Mali, yageze mu Bufransa nyuma y' imyaka ine yamaze mu maboko y’abarwanyi b’abajihadiste mu majyaruguru ya Mali.

Sophie Petronin, yavuze ko yageze aho yumva agiye gutakaza icyizere. Avuga ko muri icyo gihe cy’imyaka ine yazengurutse ubutayu, rimwe na rimwe akicara ku butaka ku zuba rimena agahanga, akarira.

Petronin w’imyaka 75 y’amavuko yayoboraga ikigo cyita ku bakene gifasha abana bafite ibibazo by’imirire mibi hamwe n’impfubyi, ubwo yashimutwaga hafi y’umujyi wa Gao wegereye ubutayu, mu mwaka 2016.

Yavuze ko amakuru make cyane yamugeragaho aturutse iwabo, yamuhumurizaga kandi ko yabashije gukura imbaraga zo kwihanganira umusaraba yari yikoreye, yumvise akajwi gato mu mutwe we kamuvugisha.

Yamanutse ku mabaraza y’indege ya gisilikare yamugejeje mu gihugu cye uyu munsi kuwa gatanu, ntiyabasha gufata amarira ubwo umuryango we warimo kumohobera nyuma y’imyaka ine atababona.

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, aho yari ahagaze ku mabaraza, yasuhuje uwo mubyeyi w’imyaka 75, bavugana amagambo make noneho yigira ku ruhande mu gihe abo mu muryango we, bari bamukozeho uruziga, bamwe barira, bamuhobera, banaramukanya hagati yabo.

Sophie Petronin yavuze ko umuganga yamubwiye ko ubuzima bwe bumeze neza, n’ubwo yatakaje ibiro akanakuka amenyo ane. Ni umwe mu bantu bane barekuwe bari barashimuswe n’inyeshyamba za kiyisilamu. Undi warekuwe ni umunyapolitiki wo muri Mali Soumaila Cisse.

Hari abanyamahanga byibura batandatu bakiri mu maboko y’imitwe ya kiyisilamu mu kare ka Saheli mu burengerazuba bw’Afurika, aho ingabo z’amahanga ibihumbi, zigerageza kugabanya ibitero by’inyeshyamba byiyongera mu butayu bugari, aho bihugu bihana imbibi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG