Uko wahagera

 Perezida Ouattara Yemerewe Kwiyamamariza Manda ya Gatatu


Akanama gashinzwe ibirebana n’itegeko nshinga rya Cote d’Ivoire, karaye kemeje ko perezida Alassane Ouattara ashobora kwiyamamariza manda ya gatatu mw’itora rya perezida rizaba kw’italiki ya 31 y’ukwezi gutaha kwa cumi n’ubwo abatabishyigikiye bavuze ko kanditatire ye ishobora gushyira mu bibazo demokarasi y’icyo gihugu giherereye mu burengerazuba bw’Afurika.

Cote d’Ivoire yibasiwe n’imyigaragambyo irimo urugomo kuva aho Ouattara uri ku butegetsi kuva mu 2010, atangarije kandidatire ye. Abantu babarirwa muri mirongo bahitanywe n’ubushyamirane hagati y’abigaragambya na polisi kuva mu kwezi kwa munani.

Itegeko nshinga rivuga ko perezida ashobora kuguma ku butegetsi manda ebyiri gusa, ariko Ouattara yasobanuye ko itegeko nshinga rishya ryasohotse mu 2016 rimusubiza ku mwanya wa perezida.

Imidugararo yatumye indorerezi za politiki zigira impungenge ko itora rishobora kuzateza umutekano muke muri Cote d’Ivoire. Itora ryateje impaka mu 2010 ryatumye haba intambara y’abaturage yaguyemo abarenga ibihumbi bitatu.

Akanama gashinzwe ibyerekeye itegeko nshinga gasigaranye bane ku rutonde rw’abakandida perezida, bavuye kuri 44 katangiranye.

Perezida Ouattara mu kwezi kwa gatatu yari yavuze ko atazongera kwiyamamaza, cyakora yaje kwisubiraho ku cyemezo cye nyuma y’urupfu rutunguranye mu kwezi kwa kalindwi, rw’uwo yari yahisemo ngo azamusimbure, wari minisitiri w’intebe, Amadou Gon Coulibaly.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG