Uko wahagera

Abaturage ba Nyarutarama Bazahabwa Indishyi z'Amazu Yabo


Inzu zagombaga kwimurirwamo abatuye i Nyarutarama(Bannyahe)
Inzu zagombaga kwimurirwamo abatuye i Nyarutarama(Bannyahe)

Ubuyobozi bw'umurenge wa Remera buremeza ko umujyi wa Kigali wabushyikirije amafaranga yo gukodeshereza imiryango 74 mu bahoze batuye mu midugudu ya Kangondo ya Mbere n'iya Kabiri badafite aho kuba nyuma yo gusenyerwa n'ubutegetsi ngo batuye mu manegeka. Aya mafaranga abonetse nyuma y'aho abo baturage kuwa Gatatu w'iki cyumweru bari basubiye gutura mu matongo yabo kuko bari babuze amafaranga y'ubukode.

Kuki Bahisemo Gusubira mu Matongo Yabo?

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo amafoto n’amavidewo yatangiye gucicikana agaragaza abahoze batuye mu kagari ka Nyarutarama mu midugudu ya Kangondo ya Mbere n’iya Kabiri hazwi nko muri Bannyahe basubiye mu matongo yabo. Ayo mafoto yabagaragazaga bashinga amahema mu matongo. Ni nyuma y’aho ubutegetsi bunaniriwe kubakodeshereza amacumbi kuko bwabasenyeye bubizeza ubukode kugeza igihe bazabonera ingurane ikwiye.

Ubutegetsi bwite bwa leta bufatanyije n’inzego z’umutekano bwahise bubimurira muri ayo matongo maze bubasezeranya gutangira gukemura ibibazo byabo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane abahagarariye abandi basabwe kuzindukira ku biro by’Umurenge wa Remera ngo baganire ku buryo bakemuramo ibibazo byabo.

Ijwi ry’Amerika igera ku biro by’umurenge wa Remera yasanze inama yahuzaga abo baturage n’umurenge wa Remera yarangiye. Batubwiye ku byo baganiriye n’umurenge wa Remera.

Bari Bahisemo Kwishingira Inkambi

Aba baturage bafashe umwanzuro wo kujya gushinga amahema mu matongo yabo bavuga ko bamaze amezi agera muri atanu, batishyurirwa ubukode nk’uko ubutegetsi bwari bwabibizeje.

Bwana Gaudeffrey Karamuzi umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera yatwemereye koko ko yabonanye n’abaturage bahagarariye abafite ibibazo by’aho kurambika umusaya. Yatubwiye ubutegetsi bw’umujyi wa Kigali hari amafaranga bwahise bwohereza yo gukodeshereza abo baturage ku buryo ngo mu minsi ya vuba araba yageze kuri Konti zabo. Gusa ngo bazahera ku bababaye kurusha abandi.

Ijwi ry’Amerika yashatse kumenya niba n’amezi atanu ashize batishyura banyir’amazu bakodeshaga, ubutegetsi buzabanza kuyariha maze Bwana Karamuzi avuga ko ubwo bushobozi butabonekera icyarimwe.

Ijwi ry’Amerika yeretswe inyandiko ziriho amasezerano y’ubukode n’amagenagaciro ku mitungo ubutegetsi bwasabye abo batura bakazifotoza. Izo ni zo zizashingirwaho mu kureba abafite ibibazo bikomeye bahite babishyurira ubukode.

Kubasenyera inzu babagamo byabaye mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka wa 2020. Amasezerano ajyanye no guhabwa ingurane ikwiye, mu ngingo yayo ya kabiri irebana n’inshingano z’akarere ka Gasabo harimo gutanga ingurane ikwiye y’inzu kandi bitarenze mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka. Kagomba kandi gukodeshereza uwimurwa mu gihe cyose atarahabwa ingurane ikwiye y’inzu. Amategeko yo kwimura abantu ku bikorwa by’inyungu rusange atomora ko iyo amasezerano atubahirijwe nyuma y’amezi ane ateshwa agaciro ku wumvikane bw’uwimura n’uwimurwa. Bakemeranya ko agumana agaciro, uwimura agategekwa gutanga 5% by’agaciro k’umutungo.

Kuva mu 2017 ni bwo batangiye kubwira aba Nyarutarama/Bannyahe ko bagomba kwimurwa ku bikorwa by’inyungu rusange. Ariko ubwumvikane bwakunze kubura hagati ya Rwiyemezamirimo n’abaturage bari mu miryango isaga 1500 kugeza ubwo hari n’abajyanye mu nkiko ubutegetsi basaba kurenganurwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG