Umugore wa perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Melania Trump, yaraye yifatanyije n’amamiliyoni y’Abanyamerika bagizweho ingaruka n’icyorezo cya virusi ya corona; bihabanye cyane n’uko umugabo we Trump agifata. Uyu agaragaza iki cyorezo nk’aho cyoroheje kandi kizashira vuba. Ku ruhande rwe, mu ijambo rye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri mu busitani bwa Perezidansi y’Amerika, Melania Trump yavuze ko ubuzima bw’Abanyamerika bwahindutse bikomeye kandi ko bimuvuye ku mutima yihanganishije abapfushije abo bakundaga ndetse akaba asengera abakirwaye. Yagize ati, "ndabizi ko abantu benshi bahangayitse kandi ko bumva batereranwe. Ndagira ngo mbabwire ko mutari mwenyine".
Ijambo ry’umugore wa perezida rirasa nk’intangiriro nshya mu gihe abashyigikiye Trump bari bamaze igihe bibasira Joe Biden wo mu ishyaka ry’Abademokarate uzahatana na Trump, bavugaga ko perezida Trump yakoze ibishoboka mu guhangana n’iki cyorezo kandi bagapfobya ingaruka zacyo ku bukungu bw’igihugu.
Mu kubara inkuru ye y’uko yavuye muri Slovania afite imyaka 26 gusa nyuma akabona ubwenegihugu; Melania Trump ashobora kuba yigaruriye imitima y’abari barazinutswe politike z’umugabo we zo kwibasira abimukira batarabona ibyangombwa.
Umugore wa perezida yashimiye byimazeyo abaganga bavuye amamiliyoni y’abari baranduye Covid19 iterwa na virusi ya corona. Yabivuze muri aya magambo ati «Mushyira imbere igihugu cyanyu kandi njye n’umugabo wanjye turabibashimira".
Ibi Melania Trump yabitangaje basoza umunsi wa kabiri muri ine umuhango wo kwimika Trump ngo ahatanire indi manda y’imyaka 4. Yagize ati:« Biranejeje kubona icyo abaturage bacu bakorerana »
Inama Irabera Ahanini ku Mbuga Nkoranyambaga
Amagambo y’abanyepolitike bayashyikiriza mu ikoranabuhanga ry’amashusho bari i Washington ku bwo gutinya ikwirakwira ry’icyorezo cya virusi ya corona.
Abafashe ijambo ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri harimo na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mike Pompeo, wavuze ari mu mujyi wa Jerusalem muri Isirayeli. Yashimagije ibyo Trump yakoze mu gihe we n'abandi bakomeza kugaya umukandida w’abademokarate ku ngingo zinyuranye zirimo ubukungu, icyerekezo cy’ububanyi n’amahanga n’iyo kugenzura intwaro .
Uburyo perezida yitwaye mu gukemura ikibazo cya virusi ya corona byamugabanyirije amahirwe mu matora azahanganamo na Joe Biden ku itariki 3 z’ukwa 11 uyu mwaka. Ibitekerezo bikusanywa ku bishobora kuva mu matora byerekana ko abanyamerika benshi batishimiye uburyo Trump yitwaye mu guhangana n’iki cyorezo.
Joe Biden anenga Perezida Trump kwiyita «indwanyi mu guhangana na virusi ya corona.» Ubwo yarahiriraga guhagararira ishyaka, Biden yavuze ko ibikorwa bya Trump bidakwiye kwihanganirwa kandi ko bimugaragaza nk’udashoboye ubuyobozi.
Mu ntangiro z’uyu mwaka, Trump yavuze ko iki cyorezo kidakaze ndetse ko kizahita kirangira, ibintu asubiramo kenshi kandi bihabanye n’ibyo za kaminuza n’inzobere batangaza. Trump yemeje ko umuti wa Covid19 uzaboneka mbere y’igihe inzobere z’abaganga zitanga kandi yamaze igihe atambara agapfukamunwa mu ruhame. Cyakora mu minsi mike ishize yagaragaye akambaye.
Melania Trump Yavuze no ku mvururu z'Amoko
Ku rundi ruhande, Melania Trump yanakomoje ku mvururu zishingiye ku moko zasembuwe n’iyicwa ry’umwirabura George Floyd wipfuye ari mu maboko ya polisi y’i Minneapolis muri leta ya Minnesota mu kwezi kwa 5.
Abarepubulikani bamaganye iyicwa rya George Floyd ariko bakomeza kwibasira abademokarate bavuga ko batazabasha guhagarika imyigaragambyo yamagana ivanguraruhu.
Umugore wa Perezida Trump yavuze ko kimwe n’abandi benshi, yatekereje ku mvururu zirimo kuba mu gihugu kandi ko badatewe ishema n’ibyabaye. Yasabye abantu gutekereza kuri ejo hazaza ariko batanibagiwe ibyahise. Yahamagariye abaturage bose gufata akanya bagatekereza ibintu mu mfuruka zose; bagashyira hamwe kandi bakimakaza indangagaciro z’abanyamerika.
Yanashishikarije abantu kuzongera gutora umugabo we, agira ati: "si amagambo akeneye ahubwo ni ibikorwa."
Kunyuranya n'umuco Wahozeho
Yavuze ijambo rye nyuma y’irya minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mike Pompeo wari i Yeruzalemu muri Isirayeli aho ari mu butumwa bwa dipolomasi muri iki gihugu no mu burasirazuba bwo hagati.
Mu mateka, ministry w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, uhagarariye diplomasi y’igihugu, ntakunze kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza kuko aba ahagarariye Amerika mu mahanga aho guhagararira ishyaka rya perezida wamushyize mu nshingano.
Abademokarate benshi bibasiye Mike Pompeo bamushinja kwijandika mu by’amatora ya perezida kandi bitari bisanzwe. Umudepite Joaquin Castro uhagarariye komite ishinzwe ububanyi n’amahanga n’iby’iperereza, mu cyumba cy’abadepite muri Kongre, yavuze ko azakora iperereza ryimbitse ku ruhare rwa Pompeo mu matora.
Kuri uyu munsi wa kabiri wo kwemeza umukandida w’ishyaka ry’abarepubulikani, abana 4 bo mu muryango wa perezida na bo bafashe ijambo bavuga ko se akwiriye kongera kuyobora. Tiffany Trump urangije kaminuza yavuze ati « data yazamuye ubukungu kandi azakomeza kubikora, ntatinya gusakirana n’ibibazo kandi atekerereza neza igihugu." Eric Trump uyobora kimwe mu bigo bya se, yavuze ko se arwanira iteka abanyamerika; kandi ko atewe ishema n’ibyo se akorera igihugu.
Benshi Bafashe Amagambo ku Ngingo Zitandukanye
Mu bandi bafashe umwanya harimo umusenateri Rand Paul wo muri leta ya Kentucky, guverineri wa Leta ya Iowa Kim Reynolds n’abandi bategetsi bakomeye mu ishyaka bashimagije Trump.
Mu ntangiro z’umugoroba wa kabiri, Trump yahaye imbabazi umuntu wibye banki ariko anafasha abo bari bafunganwe kwifasha mu gihe baba bafunguwe. Yanakurikiranye umuhango wo guha ubwenegihugu abimukira batanu barahiriye kudahemukira Amerika.
Perezida Trump avuga ko iyi nama karundura y’ishyaka ari ingenzi cyane. Avuga ko ari amahirwe kuko ibitangazamakuru byinshi biba bikurikirana bikanatangaza uwo muhango kuburyo yakwigarurira imitima ya benshi mu bazatora bakamuha indi manda mu ngoro y’umukuru w’igihugu.
Trump afite ibyumweru 10 byo kwigaragaza mbere y’umunsi nyirizina w’amatora, cyakora urubuga rwa internet rwitwa Real Clear Politics rukusanya ibishobora kuva mu matora rugaragaza ko Joe Biden aza imbere ho amajwi angana na 7.6 ku ijana. N’ubwo bimeze bityo ariko ikinyuranyo gisa nk’aho ari gito cyane muri Leta zihatanirwa cyane, aho abatora bashobora gufata icyemezo cya nyuma ku munsi nyirizina w’amatora.
Mu mateka y’Amerika, abaperezida babiri gusa ni bo batsinzwe Ubwo biyamamarizaga manda ya kabiri mu myaka 40 ishize. Umwe ni Jimmy Carter mu 1980 na George H. W. Bush mu 1992.
Facebook Forum