Uko wahagera

Inama Kaminuza y'Ishyaka ry'Abademokrate mu Buryo Budasanzwe


Madame Michelle Obama, Senateri Bernie Sanders na guverineri John Kasick, wahoze ayobora leta ya Ohio
Madame Michelle Obama, Senateri Bernie Sanders na guverineri John Kasick, wahoze ayobora leta ya Ohio

Michelle Obama, Umugore wa Barack Obama wahoze ari perezida w’Amerika, yashimagije cyane umukandida perezida w’ishyaka ry’abademokarate Joe Biden amugaragaza nk’umutegetsi ushoboye, ubereye igihugu, ukunda igihugu kandi wakigeza ku kwigira. Ni mu gihe yanenze bikomeye perezida uriho Donald Trump avuga ko atumva inama n’ibitekerezo by’abandi.

Kuri uyu wa mbere, Michelle Obama yanenze Trump kunanirwa gukemura ibibazo by’ubukungu n’iby’imibereho myiza y’abaturage kimwe no guhangana n’icyorezo cya virusi ya corona, ahubwo Ari na ko atera umugongo ibihugu by’amahanga byari bifitanye umubano mwiza n’Amerika ku butegetsi bwamubanjirije.

Mu magambo ye yavuze ati « reka mbisobanure neza mu buryo bwose bwatuma byumvikana uko biri, Donald Trump si umuperezida ubereye igihugu cyacu. Yabonye igihe kirenze igikenewe ngo yigaragaze ariko ubu ho byamurangiranye. Si we dukeneye muri iki gihe, ntiyatubera uwo dukeneye ko aba we ubu. » ni amagambo yavuze muri videwo yafashwe mbere y’inama kaminuza y'ishyaka ry’abademokarate.

Kuri uyu wa mbere, Trump yasuzuguye cyane ibyo abademokarate bakora Ubwo yari ageze mu mujyi wa Minneapolis yerekeza i Mankato muri Leta ya Minnesota. Perezida Trump yavuze ko mu magambo ya Michelle Obama ntakintu cyarimo.

Inama kaminuza ku mbuga mpuzambaga

Icyorezo cya virusi ya corona cyatumye abademokarate bava Kuri gahunda yo kwimika abazabahagararira muri iki cyumweru mu mujyi wa Milwaukee muri leta ya Wisconsin. Bazabikurikirana mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho. Ibi birajyana n’amashusho akubiyemo ubutumwa abanyapolitiki, ibyamamare n’abaturage barimo koherereza aho bari hirya no hino.

Mu cyumweru gitaha, n’abarepubulikani ni ko bo bazabigenza kuko ibikorwa byo gutangaza mu buryo ntakuka abazahagararira ishyaka mu matora y’umukuru w’igihugu byagombye kubera mu mujyi wa Charlotte muri leta ya North Carolina; bitazakorwa uko bisanzwe ndetse na perezida Trump azavuga ijambo rye nk’uzahagararira ishyaka ari mu biro bye, White House.

Michelle Obama yayoboye umutambagiro w’abademokarate bakomeye n’abandi banyamerika kimwe n’abarepubulikani bake bamazemo amasaha arenga 2 bashimagiza Joe Biden nk’umutegetsi Amerika ikeneye ubu uzazahura ubukungu, imibereho myiza agakemura n’ibibazo by’ubusumbane bw’amoko hashingiwe ku ruhu. Bagaragazaga ko Donald Trump we atabishobora.

Biden yamaze imyaka 8 ari visi perezida w’umugabo wa Michelle Obama, Barack Obama. Michelle agaragaza Biden nk’umuntu ukenewe muri iki gihe ngo ahangane n’ibibazo bihari.

Madame Michelle Obama avuga ko azi Biden nk’umugabo uhamye kandi w’umwizera; wabaye visi perezida ntagereranywa, uzi icyo kuzahura ubukungu bisaba wanatsinda virusi ya corona.

Michelle Obama yagarutse ku cyorezo cya covid19 kimaze kwica benshi muri Amerika kuruta ahandi ku isi, abarwaye n’imuigaragambyo y’amagana ivanguraruhu. Yavuze ati iyo bakeneye ubuyobozi buhamye, guhumurizwa cyangwa ikindi ahubwo babona akaduruvayo, gucikamo ibice no kudakunda abaturage.

Kuki Abarepubulikani Bitabiriye iyi Nama Kaminuza?

Bamwe mu barepubulikani batunguranye bigaragaza bashyigikiye Joe Biden. Muri bo harimo uwahoze ari guverineri wa New Jersey, uwayoboye Leta ya Ohio bavuze ko iki ari igihe cyo kwiyambura umwambaro w’ishyaka bagashyira imbere inyungu z’igihugu.

Senateri Bernie Sanders na we yavuze ko Trump Amerika iri mu bihe itari yarigeze gucamo kuva ibayeho kubera icyorezo cya virusi ya corona, ivanguraruhu n’imihindagurikire y’ikirere. Yanavuze ko ubutegetsi bwa Trump bukomeje kuba ubw’igitugu aho guhangana n’ibibazo biriho.

Sanders yashyigikiye imwe mu mirongo migari ya Biden nko kongerera abakozi umushaharafatizo bikaborohera kujya mu mahuriro abahuza, guhemba ababyaye bari mu kiruhuko cyo kubyara, uburezi bw’ibanze kuri bose, gusana no kuvugurura ibikorwaremezo no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe. Asanga Biden azaharanira ko ibi bigerwaho guhera ku munsi wa mbere agitorwa.

Uruhare rw'Iposita muri iri Tora rya 2020

Abafashe ijambo bose bashushe nk’abavuguruza Perezida Donald Trump wanenze gahunda yo gutora hifashishijwe kohereza impapuro z'itora hifashijwe iposita mu rwego rwo kugabanya umubare w’abagaragara ku biro by’itora bikaba byakongera ubwandu. Abashyigikiye ubu buryo barimo umusenateri Catherine Cortez Masto wavuze ko gutora bakohereza impapuro z'itora mw'iposita byamye ari uburyo bwizewe kandi bwiza. Atanga urugero ko nko mu 2016, abanyamerika bagera kuri miliyoni 33 batoye bakoresheje iposita. Yanavuze ko Trump ubwe yasabye inshuro 2 muri uyu mwaka ko abantu bashyirirwaho uburyo bwo gutora batageze ku biro by’itora.

Abandi baza kugira icyo batangaza kuri uyu wa kabiri harimo Bill Clinton wayoboye Amerika, umugore wa Biden, John Kerry wabaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ukuriye abademokarate muri sena Chuck Schumer.

Senateri Kamala Harris uziyamamazanya na Joe Biden ni we uyoboye urutonde rw’abazagira icyo bavuga kuri uyu wa gatatu, hamwe na Barack Obama wabaye perezida; Hillary Clinton wabaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga ndetse na Nancy Pelosi uyoboye inteko ishingamategeko.

Byitezwe ko Biden azarahirira guhagararira ishyaka ku wa Kane w’iki cyumweru, akazabikorera muri Leta atuyemo ya Delaware ari kumwe n’abakozi bake n’abajyanama be gusa.

Hagati aho Perezida Donald Trump na Visi-Perezida we Mike Pence barimo gusura Leta zikomeye bagamije guca intege abademokarate. Mu bice bazageramo harimo umujyi wa Scranton wo muri Leta ya Pennsylvania Biden yakuriyemo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG