Uko wahagera

Umuryango w'Uburayi Uzasuzuma Ikibazo cya Biyelorusiya


Charles Michel ni we perezida w'inama y'abakuru b'ibihugu by'Uburayi.
Charles Michel ni we perezida w'inama y'abakuru b'ibihugu by'Uburayi.

Inama y'abakuru b'ibihugu 27 by'Umuryango w'ubulayi bwunze ubumwe izaterana kuwa gatatu ku kibazo cya Biyelorusiya.

Perezida w'inama y'abakuru b'ibihugu by'Uburayi, Charles Michel, yatangaje kuri Twitter ko inama izabera ku ikoranabuhanga ry'amashusho saa sita. Nk'uko yabisobanuye, "abaturage ba Biyelorusiya bafite uburenganzira bwo kwihitiramo umuyobozi wabo."

Charles Michel yamaganye urugoma ubutegetsi bwa Biyelorusiya bukorera abaturage bari mu myigaragambyo bamagana itorwa rya Alexandre Loukachenko ryo ku itariki ya cyenda y'uku kwezi. Bemeza ko yibye amajwi. Michel avuga ko uru rugomo "rudashobora kwihanganirwa."

Uyu munsi, ibigo bya leta ya Biyelorusiya byatangiye imyigaragambyo yo guhagarika akazi, naho abaturage ibihumbi n'ibihumbi bazindukiye mu mihanda na none muri Biyelorusiya ku munsi wa cyenda wikurikiranyije. Bavuga ko barambiwe igitugu cya Loukachenko, umaze ku butegetsi imyaka 26. Baramusaba kubuvaho. Ariko Loukachenko yabateye utwatsi, avuga ko atazegura. Ati: "Nta n'andi matora azaba kereka nimunyica."

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG