Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR, rivuga ko abakozweho n’igitero cy’abakekwaho kuba abarwanyi ba Boko Haram mu nkambi y’abataye ibyabo mu ntara yo mu majyaruguru muri Kameruni n’ubu batarinzwe kandi ko bakeneye gufashwa byihutirwa. Abantu byibura 18 biciwe muri cyo gitero abandi 11 barakomeretse.
Iyo nkambi icumbikiye abantu bataye ibyabo babarirwa muri 800, yagabweho igitero mu gitondo cyo ku cyumweru. Abarwanyi ba kiyisilamu, bivugwa ko bateye grenade mu nkambi, ubwo abantu bari bagisinziriye.
HCR ivuga ko irakajwe n’urwo rugomo ku bantu batigeze bagira uwo bashotora kandi irabyamagana yivuye inyuma. Umuvugizi wa HCR, Babar Baloch, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko umutwe w’abarwanyi wa Boko Haram ukorera muri Nijeriya, ukekwa ko ari wo wagabye icyo gitero.
Avuga ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, habaruwe ibitero birenga 87, bishyirwa kuri Boko Haram. Byagize ingaruka kuri miliyoni z’abantu mu karere no muri iyo ntara ya Far North yonyine muri Kameruni. BALOCH akomeza avuga ko abantu barenga 320 000 bataye ibyabo.
Anavuga ko igitero kuri iyo nkambi y’abataye ibyabo cyatumye abantu 1 500 barimo n’abo mu mudugudu ubacumbikiye bafite ubwoba bwinshi, bahungira mu mujyi uri hafi aho kugira ngo babone umutekano. Avuga kandi ko HCR irimo kwohereza intumwa z’ubutabazi gusuzuma uko ibintu byifashe no kureba uburyo abo bantu barindwa ndetse n’ibikenewe mu rwego rw’ubuzima kubakomerekeye muri icyo gitero.
Facebook Forum