Uko wahagera

USA: Serwakira Isaias Ikomeje Kubica mu Burasirazuba bw'Amerika


Amato yashenwe na serwakira Isaias muri Leta ya North Carolina

Serwakira ivanze n'imvura nyinshi yahawe izina rya Isaias ikomeje kwibasira intara z'Amerika zikora ku Inyanja ya Atlantika. Muri Leta za South Carolina na North Carolina ikomeje guteza imyuzure.

Abategetsi bavuze ko inkubi y'umuyaga iherekejwe n'imvura nyinshi byaciye intsinga z'amashanyarazi mu ngo no mu mazu y'ubucuruzi muri izo leta zombi. Uwo muyaga waje uturutse mu nyanja ya Atlantika wageze ku butaka ufite umuvuduko w'ibirometero 140 ku isaha.

Kuri uyu wa kabiri imvura yaje iwuherekeje yageze ku nkombe z'inyanja muri Leta ya Maryland mu kigobe cya Delmalva ugeze ku muvuduko w'ibirometero 110 ku isaha. Uwo muyaga urimo imvura yateye imyuzure uteganijwe no mu zindi leta zo mu burasirazuba bw'Amerika. Abashinzwe iby'iteganyagihe batanze imbuzi ko bizahera muri Leta ya Virginia mu burasirazuba bushyira amajyepfo y'igihugu bikagera muri Leta ya Maine mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwacyo.

Perezida Donald Trump yashyizeho ibihe bidasanzwe muri Leta ya North Carolina, na Florida ategeka ko hashyirwaho uburyo abakozi ba leta bafasha abatewe ibibazo n'iyo nkubi y'umuyaga iherekejwe n'imvura nyinshi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG