Uko wahagera

Imanza z'Abafungiwe muri Kasho za Polisi Zasubitswe mu Rwanda


Imodoka ya RIB itwara abafungwa
Imodoka ya RIB itwara abafungwa

Urwego rw'ubushinjacyaha mu Rwanda rwasabye ko imanza z'abafungiwe muri kasho za polisi zagombaga kuburanishwa muri iki cyumweru zisubikwa kubera icyorezo cya COVID-19. Buravuga ko abafungwa bose bagomba kubanza gupimwa icyorezo kugira ngo batazanduza abandi.

Bijya kumenyekana ko imanza z’abafungwa bari muri kasho za polisi mu mujyi wa Kigali zitaburanishwa kubera icyorezo cya COVID-19, byabanje gutangazwa n’ubwanditsi bw’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ruri I Kibagabaga mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Umwanditsi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yasobanuye ko yari atumwe n’umucamanza ko ababwira ko isubika rubanza rishingiye ku cyorezo cya COVID-19.

Abanyamategeko bamusabye ko agenda akabwira umucamanza akaza akabibamenyeshereza mu rukiko. Mu gihe kitarambiranye inteko iburanisha yari ifite ku rutonde urubanza rwa Prof Egide Karuranga n’urw’umunyemari Alfred Nkubiri yahise yinjira, avuga ko nta buranisha na rimwe rishoboka mu mujyi wa Kigali ku bafungwa bari muri kasho za polisi.

Umucamanza yavuze ko urwego rw’ubushinjacyaha rwabandikiye rubamenyesha ko rutabasha kuzana abafungwa mu nkiko kubera icyorezo cya COVID-19. Yabwiye abunganizi b’abaregwa ko ubushinjacyaha bwamumenyesheje ko kubera imibare imaze iminsi iboneka muri kasho za polisi ku bafungwa banduye icyorezo COVID-19 ari ngombwa ko bose babanza kubapima hakavaho impungenge ko badashobora kwanduza abandi igihe baza kuburanira mu nkiko.

Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo yavuze ko igihe bizaba bigaragara ko ikibazo cya COVID-19 kitarakemuka ku buryo abafungwa bazanwa mu nkiko bazareba niba byashoboka ko bakiyambaza uburyo bw’ikoranabuhanga bakaburanisha abafungwa bari muri za Kasho bafungiwemo.

Mu bagombaga kuburanishwa kuri uyu wa Mbere ku isonga hari Prof Egide Karuranga wari umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (UNIK). Uyu yatawe muri yombi ku itariki 03/07. Yafatiwe umunsi umwe na Bwana Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari umukuru wa Guverinoma ariko bwana Habumuremyi we yaraburanye asigaje kumenya icyemezo kimurekura cyangwa kimufunga by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi.

Iki cyemezo cy’umucamanza n’ubwo ntacyo bari bugihindureho abanyamategeko batatu bunganira Karuranga bagaragaje ukutanyurwa na cyo. Gusa umucamanza yabasabye gukomeza kwihangana kuko yavuze ko ari icyemezo kirenze imbaraga ze kubera uburemere bw’icyorezo COVID-19.

Me Faustin Murangwa, umwe mu bunganira Prof Karuranga yabwiye urukiko ko kuva yafungwa waba umuryango we ndetse na bagenzi be bafatanyije kumwunganira batemerewe kumusura. Ni mu gihe ngo uregwa ahorana uburwayi. Uretse kwangirwa gusura uwo bunganira Me Murangwa aranavuga ko we na bagenzi ubushinjacyaha butarabaha dosiye y’uregwa ngo bamenye ibiyikubiyemo.

Umucamanza yababwiye ko nk’abanyamategeko bagombye kwisunga ingingo z’amategeko bakemererwa uburenganzira bwo kubona uwo bunganira. Abanyamategeko bakibaza impamvu ubushinjacyaha bwahisemo kumenyesha urukiko rusaba isubikarubanza ntirumenyeshe abo baburana. Bakabifata nk’agasuzuguro.

Babwiye urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ko bashingiye ku gihe Prof Karuranga yinjirijwe mu buroko basanga igihe cyo gusuzuma ifungwa n’ifungurwa rye ry’agateganyo cyararenze; bityo ngo amategeko ntiyubahirijwe. Aba banyamategeko bamwunganira bagasa n’ababurira ubushinjacyaha ko bwarangije kwica amategeko mbere; kandi ko mu iburanisha ritaha hari ibyo butagombye kuzasobanura bwitwaje impamvu zishingiye ku cyorezo COVID-19.

Umucamanza akabibutsa ko ibyo bamubwira bazabisobanurira mu iburanisha. Mu gihe abanyamategeko batatu bunganira Prof Karuranga bagaragaza ko iburanisha ryadindiye bakifuza ko ku munsi utaha nta yindi mpamvu yagashingiweho mu kutaruburanisha, umucamanza yababwiye ko na bwo byose bizaterwa n’intera icyorezo kizaba kiriho.

Prof Egide Karuranga wahoze ari umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango cyangwa icyenewabo. Avugwaho ibyo guha imyanya abanyeshuli batabifitiye ubushobozi bakigira ubuntu ngo bakanigishwa n’abarimo badashoboye, kutishyura abakozi n’ibindi. Kugeza ubu kaminuza ya Kibungo (UNIK) Prof Karuranga yayoboraga yarafunzwe kimwe n’izindi ebyiri nyuma y’aho inzego z’uburezi zisanze hari ibyo zivuga ko zitari zujuje.

Undi wagombaga kuburanishwa ku ngingo y’ifungwa n’ifungurwa ariko ntibikunde ni umunyemari Alfred Nkubiri. Ubutabera buramurega ibyaha byo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoresha icyaha n’ubuhemu. Bwana Nkubiri asanzwe azwiho imirimo yo gutunganya amafumbire no kuyageza ku baturage.

We na bagenzi be umunani bafunzwe baregwa uburiganya mu kugeza amafumbire ku buhinzi. Ku isonga urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko rubakekaho kunyereza ifumbire ifite agaciro ka miliyari icyenda z’amafaranga y’amanyarwanda.

Biracyagoye kwemeza igihe imirimo yo gupima icyorezo COVID-19 abafungwa bari muri kasho za polisi mu mujyi wa Kigali izarangirira kugira ngo abafungiwemo babashe kugezwa imbere y’ubutabera. Icyakora imanza zari ku rutonde rw’izari buburanishwe kuri uyu wa Mbere urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwo rwabaye ruzimuriye by’agateganyo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha buzaba ari ku itariki ya 27/07/2020, bitaba ibyo amaburanisha akazaba hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG