Uko wahagera

John Lewis Waharaniye Uburenganzira bw'Abirabura Yitabye Imana


John Lewis
John Lewis

John Robert Lewis waharaniye uburenganzira bw’abirabura muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yitabye imana azize indwara ya kanseri.

Lewis w’imyaka 80 yari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’Amerika.

Yamenyekanye cyane nk’impirimbanyi yaharaniye ko abirabura bafatwa kimwe nk’abandi Banyamerika mu myaka ya za 1950- 1960.

Yatangiye kuba impirimbanyi afite imyaka 23 ubwo yafatanya n’izindi mpirimbanyi zarimo Martin Luther King.

Ni we wenyine wari usigaye mu bantu bavuze ijambo mu myigaragambyo ikomeye yabereye mu mujyi wa Washington mu mwaka 1963 ubwo Martin Luther King yahavugiraga ijambo yise "I Have a Dream."

Iyo myigaragambyo yari yitabiriwe n’abantu barenga 250,000.

Mu butumwa bwe Barack Obama wahoze ari perezida w’Amerika yashimiye ubutwari bwaranze John Lewis.

Perezida Donald Trump yategetse ko amabendera yururutswa kugeza hagati mu kunamira nyakwigendera John Lewis.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG