Uko wahagera

U Rwanda Rwahagaritse Gufata Abana b'Inzererezi Kubera Covid19


Leta y’u Rwanda iratangaza ko yabaye ihagaritse kujyana inzererezi mu bigo byajyaga bizakira by’igihe gito, kubera ubwiyongere bwa virusi ya Corona burimo kugaragara muri ibi bigo.

Ibisobanuro Ministeri y’Ubuzima imaze iminsi itanga, n’ubwiyongere bw’abandurira muri za kasho za polisi no mu bigo byakira inzererezi. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu isobanura ko nyuma y’uko iki kibazo kigaragaye, yahise ifata umwanzuro wo kutazongera gufungira abafashwe nk’inzererezi mu bigo bisanzwe bibakira, aho bigaragara hose mu Rwanda.

Kugeza ubu, imibare itangazwa na minisiteri y’ubuzima, igaragaza ko abantu 1378 aribo bamaze kwandura iki cyorezo, barimo 710 bamaze kugikira, na 664 bakirwaye, abitabyimana kugeza ubu ni 4. Inkuru yakurikiranwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda, Assumpta Kaboyi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:42 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG