Uko wahagera

Zindzi Mandela, Umukobwa wa Nelson Mandela Yitabye Imana.


Ishyaka African National Congress (ANC) ryabitangaje kuri uyu wa mbere rivuga ko Zindzi Mandela umukobwa w’uwahoze ari perezida w’Afurika y’epfo akaba n’intwali yabohoje igihugu Nelson Mandela, yitabye Imana.

Nyina umubyara Madikizela-Mandela nawe yari impirimbanyi yarwanyije ubutegetsi bw’aparteid. Zindzi Mandela yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga ubwo yasomeraga i Soweto mu 1985, ubutumwa bwa Nelson Mandela, yanga kurekurwa ubwo uwari perezida icyo gihe, P.W. Botha, yari abimwemereye by’agateganyo, ahubwo agahitamo kurangiza igihano cye kugira ngo imishyikirano hagati y’umutwe yari ayoboye na guverinena yari iyobowe n’abazungu izashoboke.

Zindzi Mandela w’imyaka 59, wari uhagarariye Afurika y’epfo muri Danemark yitabye Imana mu bitaro i Johannesburg. Icyamwishe nticyatangajwe.

Umuvugizi wa ANC, Pule Mabe, yavuze ati: “Iki nti cyari igihe, yari agifite uruhare runini mu guhindura sosiyeti yacu n’uruhare rurenze ho mw’ishyaka, African National Congress”. Yumvikanishije ko ibindi bisobanuro bizagenda bitangwa igihe kigeze.

Fondation yitiriwe Nelson Mandela, ntacyo yashatse guhita itangaza ubwo yari ibisabwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG