Ubukerarugendo bw’Ubutaliyani buracyaburamo Abanyamerika. Mu gihe Amerika yakuwe ku rutonde rw’ibihugu abaturukamo bashobora kujya ku mugabane w’ubulayi nta nkomyi muri ibi bihe bya COVID-19, inzitizi zikomeje guheza Abanyamerika, bakoreshaga akayabo k’amafaranga mu Butaliyani.
Imipaka y’Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi yongeye gufungurirwa ba mukerarugendo baturuka mu bihugu biri ku rutonde aho ababiturukamo badakeneye gushyirwa mu kato. Cyakora Amerika ntiri kuri urwo rutonde ku buryo bica intege ubucuruzi mu Butaliyani. Urwego rw’ubukerarugendo rubarwaho 13 kw’ijana by’umutungo w’igihugu, ubu bwagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19. Byitezwe ko hazaba igihombo gikomeye mu gihe ba mukerarugendo b’Abanyamerika bakoreshagayo akayabo k’amafaranga batagishoboye kujyayo.
Guverinema y’Ubutaliyani ivuga ko miliyoni 5 n’ibihumbi magana atandatu z’Abanyamerika basura Ubutaliyani buri mwaka. Bakunda kujyayo mu kwezi kwa karindwi.
Uretse imijyi bakunda gusura nka Roma, Venice, Florence na Milan, abenshi bakunda no kujya ku mahoteli nka Amalfi Coast n’ibirwa binini nka Sardinie na Sicile aho ibiribwa n’umuco bivugwa ko ari byo ahanini bireshya ba mukerarugendo.
Kuva igihugu gifunguye imipaka yacyo kw’itariki ya 3 y’ukwezi kwa gatandatu, abanyabulayi ni bo babanje gusubirayo hanyuma mu cyumweru gishize abandi baturuka mu bindi bihugu byo hanze y’Ubulayi bakurikiraho. Cyakora ba mukerarugendo b’Abanyamerika, ari na bo baza ku mwanya wa kabiri mu bwinshi mu basura Ubutaliyani nyuma y’Abadage, baracyabujijwe kwinjira mu gihugu keretse gusa ku mpamvu zihutirwa.
WEB
Ubu ba mukerarugendo bongeye kujya mu Butaliyani, igihugu mu mezi make ashize cyari cyibasiwe n’icyorezo cya virusi ya corona ku mugabane w’Ubulayi. Cyapfuyemo abantu bagera ku bihumbi 35 000.
Amahoteri ahenze akunze gukoreshwa n’Abanyamerika nk’iyitwa In the Amalfi Coast yiteguye igihombo gikomeye muri ibi bihe by’ibiruhuko. Amahoteli amwe yafunguye igice, mu gihe andi atigeze afungurwa na gato.
Miliyoni 15 z’Abanyamerika basura Uburayi buri mwaka. Abenshi muri bo bajyayo mu bihe by’Impeshyi. Kuba batazabasha kujyayo ni igihombo gikomeye kuko bagize 15 kw’ijana by’ubukungu bwose bw’Ubulayi.
Icyemezo cy’Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi cyo gushyira ku ruhande ibihugu bimwe, birimo Leta zunze ubumwe z’Amerika, gishingiye ku mubare w’abantu banduye virusi ya Corona.
Ibindi bihugu ababiturukamo babujijwe kwinjira mu Bulayi, birimo Brezile n’Uburusiya. Ibyemerewe ni Australiya, Canada, Ubuyapani na Koreya y’epfo.
Facebook Forum