Uko wahagera

Ubushinwa n'Amerika Bararebana Ay'Ingwe Mu Itanganzamakuru


Umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubushinwa Zhao Lijian
Umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubushinwa Zhao Lijian

Leta y'Ubushinwa yafatiye ibyemezo ibigo by'itangazamakuru bine byo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, ari byo Associated Press, United Press International, CBS na National Public Radio, bikorera mu Bushinwa.
Umuvuzi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubushinwa, Zhao Lijian, yavuze ko ibi bigo bihawe iminsi irindwi kugirango bibe byashyikirije leta y'Ubushinwa urutonde rw'abakozi babyo bari mu Bushinwa n'umutungo wabyo bifite mu Bushinwa.
Yasobanuye ko ari igisubizo ku cyemezo cya Leta zunze ubumwe z'Amerika cyo gushyira mu rwego rw'ambasade z'amahanga ibigo bine by'Ubushinwa bikorera muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.
Ibi bigo ni televiziyo CCTV, ikigo ntaramakuru Xinhua, n'ibinyamakuru People's Daily na Global Times. Byose uko ari bine ni ibya leta y'Ubushinwa.
Mu byo icyemezo byafatiwe kibitegeka harimo kugabanya cyane abakozi babyo bari muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG