Uko wahagera

Venezuela Yirukanye Ambasaderi w'Ubumwe bw'Ubulayi


Perezida Maduro wa Venezuela

Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, yahaye kuri uyu wa kabiri amasaha 72 ambasaderi w'Umuryango w'Ubulayi bwunze ubumwe kugirango abe yamuviriye mu gihugu.

Uyu mujinya yawutewe n'ibihano Umuryango w'Ubulayi wafatiye abategetsi bashya 11 bo muri Venezuela. Bityo umubare w'abafatiwe ibihano ugeze kuri 36. Ibi bihano birimo kubima visa zo kujya mu Bulayi no gufatira imitungo bafiteyo. Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo, Perezida Maduro aragira, ati: "Niba badashaka kubaha Venezuela nibatuvire aha!"

Ibi bihano biri mu rwego rwo gushyira igitutu ku butegetsi bwa Perezida Maduro kugirango bwemere demokarasi, nk'uko Ubulayi bubivuga.

Umuyobozi w'urwego rushinzwe ububanyi n'amahanga rw'Umuryango w'Ubulayi, Josep Borrell, yatangaje ko nabo bashobora kwirukana ambasaderi uhagarariye Venezuela muri uyu Muryango i Buruseli mu Bubiligi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG