Uko wahagera

Guinee Equatorial Yahagaritse Kubaka Urukuta ku Mupaka Wayo na Kameruni. 


AHa ni ku mupaka hagati ya Kameruni na Guinee Equatorial
AHa ni ku mupaka hagati ya Kameruni na Guinee Equatorial

Ba minisitiri b’ingabo ba Kameruni na Guinee Equatorial, bongeye kwumvikanisha ko bazakura ingabo ku mipaka kugira ngo hirindwe ibitero biyambukiranya byahitanye abantu batari bake muri ibi byumweru bishize.

Guinee Equatorial, yemeye kuba ihagaritse kwubaka urukuta rutavugwaho rumwe ku mupaka wayo na Kameruni, nyuma y’ibiganiro byahuje ba minisitiri b’ingabo b’ibyo bihugu byombi.

Impande zombi zanongeye kwemeranwa gukura abasirikare babyo ku mupaka ibihugu bimaranira, nyuma y’ubushyamirane bwaguyemo abantu byibura barindwi. Amasezerano yabanje mu ntangiriro z’uku kwezi, yo gukura ingabo ku mupaka ntacyo yagezeho, kandi abakora ibikorwa by’ubucuruzi ku mipaka, ayo masezerano ntibahamya ko azubahirizwa.

Nyuma y’umunsi wa kabiri mu biganiro byaberaga mu muhezo muri Kameruni, minisititi w’ingabo wa Guinee Equatorial, Leandro Bekale Nkogo, yatangaje ko impande zombi zumvikanye ku bibatandukanya.

Nkogo yavuze ko Guinee Equatorial, ishobora kuba ihagaritse imirimo yo kubaka urukuta rwayo rutavugwaho rumwe, guverinema ya Kameruni ivuga ko rurengera ku busubigire bw’icyo gihugu.

Yavuze ko ingabo z’ibyo bihugu zoherejwe ku mipaka zizasubira mu bigo byazo, zikazagaruka gusa kurinda abasivili babo igihe havuka ibibazo, yumvikanisha ko ibihugu byombi bikeneranye mu bijyanye n’umutekano n’iterambere.

Yongeyeyho ko Kameruni na Guinee Equatorial bizarwanyiriza hamwe abanzi babyo byombi. Abo ni abashimuta inyamaswa, abayobya amato mu kibobe cya Guinee, n’imitwe yitwaje intwaro igaba ibitero ikanasahura abasivili b’ibihugu byombi.

Perezida wa Guinee Equatorial Teodoro Obiang Nguema yategetse iyubakwa ry’urukuta mu 2019 agamije kubuza abanyakameruni n’abo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Guinee Equatorial yakunze kurega Kameruni kuba ntacyo ikora kugira ngo ihagarike abinjira muri ubwo buryo.

Kameruni yohereje abasilkare bo guhagarika ubucuruzi bwambukiranyaga imipaka. Ibyo byatumye haba ubushymairane kandi bwaguyemo abantu.

Mu 2017, Guinee Equatorial, yafunze umupaka wayo na Kameruni amezi atandatu, nyuma y’uko abategetsi ku mpande zombi bataye muri yombi, abanyamahanga bafite ibitwaro bikomeye babarega gushaka guhirika ubutegetsi bwa Obiang.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG